• Sun. May 19th, 2024

Kubaka ibiro bya district ya polisi mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo byamaze gutangira.

Share with others

Ibikorwa byo ku baka district ya polisi mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bya maze gutangira.

Ni bikorwa bya hawe igihe cy’amezi atatu bikaba byarangiye, nk’uko bigaragara ku gishushanyo mbonera cy’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye ( MONUSCO), bashize hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 04/04/2024.

Kinerekana ko ingabo za Monusco arizo zateye inkunga yo kubaka iriya biro y’igipolisi cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (PNC) mu Minembwe.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo n’ibwo Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zageze mu Minembwe kugira ngo zitangire ibyo bikorwa, aho bagaragaje ko iki gikorwa kizarangira mu kwezi kwa Gatanu.

District ya polisi mu misozi miremire y’Imulenge ifite icyicaro gikuru mu Minembwe, iyobowe na Colonel Jean Aime, ikaba isanzwe ifite Ciate zigera kuri zitatu, iya Milimba, Bibogobogo na Bijombo.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka iyi biro y’igipolisi mu Minembwe, wari wi tabiriwe n’abasirikare, aba Chefs bayoboye amavillage, ndetse na Gadi Mukiza Nzabinesha uyoboye Komine ya Minembwe.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.