• Sun. May 19th, 2024

Ku myaka 98 y’amavuko, Ali Hassan Mwinyi, wabaye perezida wa Tanzania yapfuye.

Share with others

Ku myaka 98 y’amavuko Ali Hassan Mwinyi wahoze ari perezida wa Tanzania yapfuye.

Ni ibyatangajwe n’u mukuru w’igihugu cya Tanzania Madamu Samia Suluhu. Ya bitangaje mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29/02/2024.

Nk’uko uyu mukuru w’igihugu cya Tanzania yabitangaje, yavuze ko Ali Hassan Mwinyi ko yaguye mu Bitaro bya Mzena biherereye i Dar Salaam, aho yari amaze igihe gito avurirwa.

Perezida Suluhu Hassan wa Tanzania yahise amenyesha ko abatanzia bose bagomba kwinjira mu cyunamo cy’i minsi ingana n’icyumweru, avuga kandi ko ibendera ry’igihugu ko rigomba kururutswa kugeza hagati.

Iwitabye Imana ariwe Ali Hassan Mwinyi yabaye perezida wa Tanzania kuva mu mwaka w ‘ 1985 kugeza mu 1995, asimbuye Julius Nyerere.

Bya vuzwe kandi ko Ali Hassan Mwinyi ko yigeze kuba minisitiri w’u mutekano ndetse na visi perezida wa Tanzania.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.