• Sun. May 19th, 2024

Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, kuri uyu mugoroba wo k’uwa Kane, yongeye gutangaza amajwi y’agateganyo.

Share with others

K’u mugoroba wo k’uwa Kane, tariki ya 28/12/2023, akanama gashinzwe gutegura amatora(CENI), muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kongeye gutangaza amajwi y’agateganyo Tshisekedi, yongera kuza kwisonga.

Bya tangiye gutangazwa bya gateganyo, kuva k’u mugoroba wo k’uwa Gatandatu, tariki ya 23/12/2023, aho Tshisekedi yaje kwisonga, usibye amajwi y’agateganyo yatangajwe k’u wa Gatatu, tariki 26/12/2023, yo mu Ntara ya Haut-Katanga, niho kandinda nimero 3, Moïse Katumbi yatsinze bwana Tshisekedi.

Ku majwi 12.544.581, amaze gutangazwa kuva ku mugoroba wo k’uwa Gatandatu kugeza k’u wa Kane, tariki 28/12/2023, dusanga Perezida Félix Tshisekedi, ariwe urimbere k’u majwi 76.04%, Moïse Katumbi, akaza ku mwanya wa kabiri, ku majwi 16.5%, mugihe kandida Martin Fayulu aza ku mwanya wa Gatatu, ku majwi ari munsi ya Cyumi (10) 4.46%.

Ibi ntibivugwaho rumwe na bose arinabyo bya tumye imiryango itandukanye irimo n’amadini bakomeza kwa magana akanama gashinzwe gutegura amatora CENI, kuba karakoresheje uburiganya.

Bamwe mu bakandida biyamamariza uriya mwanya w’umukuru w’Igihugu, barimo ba Dr Denis Mukwege, bakomeje gutangaza ko batazongera kumva ibirimo gutangazwa na CENI.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, kuri uyu mugoroba wo k’uwa Kane, yongeye gutangaza amajwi y’agateganyo.”

Comments are closed.