• Sun. May 19th, 2024

Kinshasa, yahamagaje igitaraganya Ambasaderi wayo muri Kenya, n’uwu muryango w’Afrika y’Iburasirazuba (EAC).

Share with others

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ya hamagaje igitaraganya Ambasaderi wayo uhagarariye RDC muri Kenya n’uwu muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Dar salaamu,muri Tanzania, m’urwego rwo kugira ngo bigane ku mutwe waraye uvutse wa “Alliance Fleuve Congo.”

Congo Kinshasa, ikoze ibi nyuma y’uko kuri uy’u wa Gatanu, kw’itariki 15/12/2023, i Nairobi, mu gihugu ca Repubulika ya Kenya hashinzwe ihuriro ry’umutwe wa politike bivugwa ko ufite n’Igisirikare.

Ni umutwe washinzwe na barimo Berterand Bisimwa wa M23 afatanije na Corneille Nangaa, wahoze akuriye Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora Muri RDC, ahagana mu mwaka w’2018.

Nangaa bivugwa ko ariwe ukuriye uriya mutwe, wiswe “Alliance Fleuve Congo,” mu magambo ahinye ni “AFC,” yasobanuye ko uriya mutwe uhuriweho n’imitwe myinshi ukaba ugamije kurwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi no kumuvana ku butegetsi.

Bariya ba Ambasaderi bahamagajwe i Kinshasa, mugihe n’ubundi leta ya Kinshasa, binyuze mu muvugizi wayo akaba na minisitiri w’itangaza makuru, Patrick Muyaya, yamaganye ubutegetsi bwa Kenya, kuba barahaye icyicyaro uriya mutwe ugamije kurwanya ubutegetsi bw’igihugu cye.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.