• Sun. May 19th, 2024

Ishirahamwe Socico RDC, rya shize hanze icyeranyo kiranga umutekano uko wari uhagaze mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, umwaka ushize.

Share with others

K’u munsi w’ejo hashize, tariki ya 13/01/2024, ishirahamwe rya SOCICO RDC rikorere mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, rya tanze raporo y’umwaka wose ku bijanye n’umutekano.

Biciye mw’ijwi ry’u muyobozi mukuru wiri shirahamwe SOCICO RDC bwana Kelvin Bwija yavuze ko inzirakarengane zapfuye zose zingana na 458 naho abashimutswe bangana na 290 mugihe abagera kuri 159 bo, bafashwe kungufu.

Perezida Kelvin Bwija, yasobanuye ko muri teritware ya Fizi ariho habereye amapfa menshi ni mugihe umubare waho ungana na bagera ku 119, Fizi ikurikirwa na teritware ya Uvira ifite umubare ungana na 68, naho teritware ya Mwenga ndetse na teritware ya i Djwi zaje k’umwanya wa Gatatu aho buri teritware yabariwe ku bantu 50, mugihe teritware Walungu yabariwe kubagera 38, Kabale yo ni 30 Kalehe 28 Shabunda abagera kuri 20 u Mujyi wa Bukavu niwo waje k’umwanya wanyuma ni 15 hamwe n’u Mujyi wa Uvira.

Sosiyete sivile SOCICO RDC ntiyigeze ikora urutonde rusobanura iz’impfu, ku baba barishwe n’imvura cyangwa amasasu ndetse na bishwe n’impanuka ariko yavuzeko ikibazo cy’umutekano muke arico gishobora kuba cyarahitanye abantu benshi.

Ku bijanye nishimuta, teritware ya Fizi niyo yaje k’umwanya wa mbere aho abagera kuri 70 bashimuswe hakurikiyeho teritware ya Mwenga, yashimuswemo abagera kuri 50, teritware ya Shabunda yo hashimutswe abagera kuri 48 umwanya wa kane haje teritware ya Uvira yashimutiwemo abagera kuri 35, umwanya wa Gatanu haje teritware ya Kalehe n’u Mujyi wa Bukavu, hashimutswe abagera kuri 21, teritware ya i Djwi ni 14, umwanya wa nyuma haje Walungu 8 n’u Mujyi wa Uvira bifite abashimuswe bagera kuri 6.

Ku bijanye n’ikibazo cyihohoterwa rishingiye kugitsina teritware ya Fizi yaje k’u mwanya wambere iza ifite umubare wa bantu 32 bahohotewe bushingiye ku gitsina, Kalehe yaje k’u mwanya wa kabiri na bagera kuri25, Kabare 19 u Mujyi wa Bukavu ufite abagera kuri 18, Walungu ni 13, Uvira ni 15, Mwenga na i Djwi ni 10, Shabunda yo ni 12, u Mujyi wa Uvira niwo wanyuma ni 5.

Tubibutse ko Intara ya Kivu y’Amajy’epfo, ishimutwa n’iyicwa rya hato na hato rya ba sivile, ahanini ryi basiye abo mu bwoko bwa Banyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange, ibi byabaye cyane muri teritware ya Fizi na Uvira.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.