• Sun. May 19th, 2024

Ingabo z’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, ziswe “imbaraga z’u mu ijima.”

Share with others

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15/02/2024, ibisasu biremereye byatewe mu baturage baturiye teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ibisasu biremereye byongeye kuraswa muri Localité ya Mushaki, ho muri teritware ya Masisi.

Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rirashinjwa kuba inyuma y’iryo terwa ry’i bi bombe birimo kugwa i Mushaki, bigasenya ibikorwa bya basivile nk’uko herekanwe n’a mashusho agaragaza uburyo ibyo bisasu byasenyaguye amazu, aho ubona amabati yari asakaje amazu yashwanyaguritse.

Bya garutswe ho kandi n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka. Ni munyandiko yashize hanze akoresheje urubuga rwa X, maze ahamagarira imiryango mpuzamahanga kudacyecyeka mu gihe ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa RDC zikomeje guhungabanya umutekano wa baturage.

Mu nyandiko amaze gushira hanze yagize ati: “Turi butsa umuryango w’Afrika yunze ubumwe, umuryango w’ibiyaga bigari, imiryango mpuzamahanga na L’ONI, gufatira ibihano bwana Félix Tshisekedi Tshilombo n’ingabo ze, aribo FDLR, abacancuro, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, FARDC na SADC, gukora ibyaha byo mu ntambara.”

Yakomeje agira ati: “Ririya huriro bakomeje gutera ibisasu mu bice bituyemo abaturage benshi, muri teritware ya Masisi, barakoresha ibi bunda biremereye, n’indege, barica, kandi batuma abaturage bakomeza guhunga bagakwira imishwaro.”

Na none Kanyuka yasabye ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, kudafasha ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, izo yita ko ari mbaraga z’umwijima, ingabo za Félix Tshilombo, zicya inshuti za M23.

Ibi bitero bya gabwe i Mushaki, mugihe imirwano ishamiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa RDC, yari igikomereje mu gace ka Rwuve ko muri teritware ya Masisi, ni mirwano bivugwa ko yabaye ahagana isaha za kare.

Rwuve na gace gateganye na Ruhondo ndetse na Nyanzale, iyo bivugwa ko M23 yagoteyemo ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva ku mugoroba w’ejo hashize.

Imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, yongeye kuzana umuvuduko mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, nyuma y’uko M23 yarimaze gushira hanze itangazo rimenyesha ko “igihe cyo kwihanganira ibibi bikorerwa abasivile cyatambutse,” bityo bavuga ko bagiye kwirukana ingabo za Félix Tshisekedi Tshilombo, maze ngo abasivile ba bone amahoro.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.