• Sun. May 19th, 2024

Ingabo z’u Burundi zi nubiye ubuyobozi bw’Ingabo zabo aho boherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kurwanya M23.

Share with others

Abasirikare b’u Burundi bari mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bi nubiye ubuyobozi bw’Ingabo zabo.

Ni ibikubiye mu nyandiko zashizwe hanze n’abasirikare b’u Burundi bari mu mirwano baje gufashamo igisirikare cya leta ya Kinshasa, kurwanya umutwe wa M23, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC, nk’uko bya tangajwe n’urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, uhagarariye ishirahamwe rya Focode, rishinzwe gutabariza abarundi bari mu kaga.

Urwo rubuga dukesha iy’inkuru, ruvuga ko rufite ibarua bahawe na bamwe muri abo basirikare b’u Burundi, isaba u mukuru w’igihugu cyabo kubagoboka ngo kuko bafashwe nabi n’ubuyobozi bw’i ngabo zibayoboye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyo barua igira iti: “Abasirikare b’u Burundi tu bayeho nk’i mbohe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubwo bugizi bwa nabi tubukorerwa na Brig Gen. Elie Ndizigiye, uwo bakunze kwita Muzinga.”

Nk’uko uru rubuga rukomeza rubivuga n’uko bariya basirikare b’u Burundi batswe amatelephone mu gihe Wazalendo, FDLR, FARDC na SADC bo bazikoresha.

Ibi ngo bikaba bituma aba basirikare b’u Burundi batavugana n’Imiryango yabo. Ikindi n’uko bariya basirikare badahabwa ibiryo ngo kugeza aho baja k’urugamba bashonje, ngo bikab biri mu bituma bapfa cyane, ndetse abandi muribo bagafatwa matekwa.

Iy’i nkuru isoza ivuga ko abasirikare b’u Burundi batswe amatelephone mu rwego rwo kugira ngo ntihabe gutanga amakuru igihe ingabo z’u Burundi zigiye kw’iba amabuye y’agaciro mu bice byo muri teritware ya Masisi, n’igihe baguye k’urugamba.

Abasirikare b’u Burundi batangiye kwinjira mu rugamba rwo kurwanya M23 mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda, umwaka ushize. Gusa ibi leta y’u Burundi ikomeza ku bihakana n’ubwo abasirikare benshi b’u Burundi bamaze gufatwa mpiri abandi bakaba bamaze gupfira muri iyo mirwano.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.