• Sun. May 19th, 2024

Ingabo z’u Burundi zabaga mu bice byo muri Komine Minembwe berekeje kwa Mulima, muri Grupema ya Mutambara, teritware ya Fizi.

Share with others

Abasirikare b’u Burundi ba barizwa mu mutwe w’ingabo wa TAFOC, abari ba herereye mu bice bya Komine ya Minembwe, ba manutse kwa Mulima, ho muri Grupema ya Mutambara, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Nk’uko bya vuzwe n’uko bariya basirikare bamunutse mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 25/01/2024. Gusa icyaba cyabajanye muri ibyo bice kugeza ubu ntikirabasha kumenyekana.

Abasirikare b’u Burundi bageze ku misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu kwezi kwa Cyenda, umwaka w’2022.

Ninyuma y’ubwumvikane bwa leta ya Bujumbura na Kinshasa. Muricyo gihe umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, yatangaje ko abasirikare b’u Burundi bambutse muri RDC kurandura inyeshamba zo mu mutwe wa Red Tabara, irwanya leta ya Perezida Evariste Ndayishimiye, avuga kandi ko Ingabo zabo zizamara igihe kingana n’Amezi atandatu.

Ibi byaje kuvugururwa muruzinduko rwa perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ubwo yerekezaga i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mwaka ushize.

Kuri ubu leta ya Kinshasa na Bujumbura, bemezanije gukorera hamwe kugira barwanye umutwe wa M23, aho ndetse binavugwa ko abasirikare ba manutse kwa Mulima boba berekeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwanya M23.

Minembwe Capital News, yavuganye n’umuturage uherereye mu Minembwe, Fidel Sinayigaye, maze agira ati: “Abasirikare ba Barundi bari ku Kiziba ku k’ibuga cy’Indege cya Minembwe, bahavuye baja kwa Mulima, nyuma y’uko ba manutse nta yandi makuru dufite kuribo, ariko birakekwa ko boba boherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.