• Sun. May 19th, 2024

Ingabo z’u Burundi bya tahuweko binjiye mu mugambi wo kurimbura Abanyekongo ba Banyamulenge.

Share with others

Abanyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo batabarijwe kuba maso ngo kuko bashaka gukorerwa Genocide n’ingabo z’u Burundi.

Ni ubutumwa burimo guhererekanwa ku mbuga nkoranya mbaga bwatanzwe nu mugabo w’u murundi. Ubu butumwa ya butanze akoresheje audio y’iminota ibiri n’isegonda icumi.

Uwatanze ubwo butumwa y’umvikanye avuga ururimi rw’i Kirundi, araburira Abanyamulenge guhunga bakava mu bice bya Uvira no muri teritware ya Fizi, ahanini yavuze imisozi ya Bubembe ariho hitwa mu Bibogobogo.

Ubwo butumwa bugira buti: “Twa maze gutegura ibitero bizagabwa ku Banyamulenge, Uvira no mu Bubembe. Imbunda bita ruhonyanganda izo nizo twateguye kurasa mu Banyamulenge.”

Bukomeza bugira buti: “Ingabo z’u Burundi zimwe ziri Uvira, Bukavu na Goma, abo biteguriye kwerekera mu misozi y’I mulenge ku kurasa Abanyamulenge ba Makanika.”

Ubwo butumwa bukomeza buvuga ko ingabo z’u Burundi zatsinzwe mu ntambara bahanganyemo na M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri za teritware za Masisi na Nyiragongo, bityo ko bazihorera mu kurwanya Abanyamulenge abo bashinja gukorana byahafi n’umutwe wa M23.

Ubu butumwa butanzwe mugihe mu kwezi gushize uyu mwaka, ubuyobozi bwa Twirwaneho bashize itangazo hanze rishinja leta y’u Burundi gutegura umugambi wo kurimbura Abanyekongo ba Banyamulenge, bo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Iryo tangazo rya navuze ko uwo mugambi u Burundi bwa wuteguye hamwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Itangazo rikomeza rivuga ko Twirwaneho yakiriye aya makuru, mu buryo bw’ibanga, kandi ko bayahawe n’umwe mu Basirikare b’u Burundi bo kurwego rwo hejuru.

Kimwe ho ku wa Gatandatu w’i Cyumweru dusoje ingabo z’u Burundi zari ahitwa ku Kiziba, mu bice byo muri komine Minembwe zarahavuye zigana i Baraka nk’uko amakuru yavuzwe n’abaturiye ibyo bice.

Gusa hari abandi basirikare b’u Burundi bakigenzura uduce tumwe natumae two muri komine Minembwe, harimo n’abandi bagenzura i Ndondo ya Bijombo ndetse no mu Rurambo, aho biheruka gutangazwa ko ingabo z’u Burundi ziri muri ibyo zifatanije n’imitwe y’itwaje Imbunda irimo FDLR (Interahamwe) na Maï Maï.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.