• Sun. May 19th, 2024

Ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye (EASF), zo mu bihugu by’Afrika y’iburasirazuba (EAC ) ziri mu Nama idasanzwe mu Gihugu cy’u Rwanda.

Share with others

Ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba, EASF (East Africa standby Force), zitabara aho rukomeye ziri mu biganiro bidasanzwe mu gihugu cy’u Rwanda.

Ni mu Nama yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 25/03/2024, bikaba biteganijwe ko izamara iminsi igera muri ine, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bugize uyu mutwe w’ingabo.

Iy’i Nama bavuga ko igamije kurebera hamwe uburyo hatezwa imbere imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, ndetse no gusangizanya ubuhanga mu buryo ibi bihugu bizahora byiteguye guhangana n’ibibazo.

Ubuyobozi bw’i ngabo z’u Rwanda(RDF ) bwakiriye ik’i cyicaro, bwo buvuga ko intego nyamukuru y’ibi biganiro ari uguhuza ingamba hagati y’ibihugu byo muri uyu muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), harimo guhangana n’ibibazo birimo ibyorezo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingingo uy’u muryango HANDS(Humanitarian action and natural disasters) zigamije guhangana n’ibiza kamere.

Ibi biganiro byatangijwe na Col Claudien Bizimungu(wo mu ngabo z’u Rwanda) usanzwe ari umuyobozi w’u ngirije w’u mutwe w’i ngabo zishinzwe ubw’ubatsi, yavuze ko i Nama nk’iyi yitezwemo guha imbaraga imikoranire ndetse no gusangira ibitekerezo mu guhangana n’ibiza.

Col Bizimungu kandi ngo yasabye abitabiriye ibyo biganiro kuganira nk’abavandimwe no kugaragaza udushya twafasha ibihugu kujya bibasha kwitwara neza mu gihe habaye ibyo bibazo, kuko ari byo bizatuma Afrika y’iburasizuba irushaho kubaho itekanye.

Ni mu gihe umuyobozi mukuru w’u munyabanga bwa EASF, Brigadier Gen Paul Kahuria Njyema we yagarutse kuri bimwe mu bibazo biza bikabera umutwaro Guverinoma z’i bihugu bigize uyu muryango ndetse n’uyu muryango ubwayo. Uyu muyobozi yanasabye abitabiriye iyi Nama gukora ibishoboka ibihugu binyamuryango bikazarushyaho gukorera bikorera hamwe.

Avuga ko kandi Ingabo zigize uyu mutwe zishinzwe gutabara aho rukomeye bya hafi n’ibihugu byo muri uy’u muryango ndetse n’ahandi nko mu muryango w’Afrika yunze ubumwe, no gushakira umuti ibibazo by’inzaduka.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.