• Sun. May 19th, 2024

Ingabo za SADC zakijijwe n’amaguru nyuma yuko habaye ubushamirane hagati y’abo, n’igisirikare cya RDC.

Share with others

Gufatwa kwa centre ya Nyanzale, byaviriyemo guhunga kw’ingabo za SADC zari Goma k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni byamaze ku menyekana ko ingabo za SADC, zari Goma ko zahunze zerekeza i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko iy’inkuru ivugwa n’abamwe mu basirikare ba FARDC baherereye muri ibyo bice byo mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko centre ya Nyanzale yo muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ifashwe na M23, ku wa Kabiri, w’iki Cyumweru turimo, habaye ukutavuga rumwe hagati y’i ngabo za Sadc n’igisirikare cya leta ya Kinshasa.

Aho ay’amakuru avuga ko ubuyobozi bwa FARDC bushinja SADC kuba ari ntacyo bakora mu kugira barwanye M23 idakomeza kwigarurira ibindi bice .

Ibi byaviriyemo ko ingabo za SADC zari Goma, mu rwego rwo kurinda uy’u Mujyi udafatwa na M23, zikizwa n’amaguru zerekeza iya Bukavu, amakuru twahawe avuga ko izi ngabo ko zakoresheje inzira y’amazi, binjira mu mato k’umunsi w’ejo hashize bagana i Bukavu.

Ingabo za SADC zigizwe n’iza Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Izi ngabo zageze mu Burasirazuba bwa RDC mu mpera z’u mwaka ushize, ku masezerano yo kuza gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23.

Ibyo bibaye mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru ndetse na Nyiragongo.

Si ngabo za SADC bivugwa ko zahunze zonyine, hubwo haravugwa ko n’abacanshuro ko bakomeje guhunga, bikavugwa ko boba baragabanirijwe umushahara, aho leta ya Kinshasa ibashinja gutererana ku rugamba Wazalendo na FARDC mu ntambara barimo na M23.

     MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Ingabo za SADC zakijijwe n’amaguru nyuma yuko habaye ubushamirane hagati y’abo, n’igisirikare cya RDC.”

Comments are closed.