• Sun. May 19th, 2024

Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo na FDLR ndetse n’Ingabo z’u Burundi, bagabye igitero gikaze cyo gusenyera abanyamulenge i Nyawaranga.

Share with others

Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, kubufatanye n’ingabo z’u Burundi, Maï Maï ndetse na FDLR, bagabye igitero gikomeye i Nyawaranga, agace gatuwe n’abaturage, mu misozi miremire y’i Mulenge.

Ni igitero cya gabwe ahagana isaha z’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 06/03/2024, nk’uko ay’amakuru avugwa n’abaturage baturiye ako gace.

Mu butumwa bugufi Minembwe Capital News imaze kwakira buvuga ko kiriya gitero ko cyagabwe n’abasirikare ba FARDC n’ingabo z’u Burundi, baje bava mu bice byo muri Grupema ya Bijombo, ko kandi ik’i gitero bakigabye bafatanije n’imitwe y’inyeshamba irimo FDLR na Maï Maï.

Nyuma y’uko ririya huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa bakoze icyo gitero abaturage bo muri Twirwaneho birwanyeho ndetse biravugwa ko babashe gusubiza inyuma kiriya gitero.

Nk’uko bya vuzwe n’uko imirwano yaje kuremera mu gace kari mu marembo y’ishamba rya Bijabo, werekeza kuri Kirumba yo ku Ndondo ya Bijombo, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Bikaba bizwi ko Nyawaranga iri mu misozi ihanamiye Kirumba, mu ntera y’ibirometre nka 40 na centre ya Minembwe, ahazwi nk’i centre nini mu misozi miremire y’Imulenge, aho benshi bazi nka “Hauts-Plateaux.”

Kugeza ubu urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito ziracarimo ku mvikana muri ibyo bice. Gusa MCN yabwiwe ko FARDC n’abambari bayo kobarimo kurasa bahunga berekeza mu bice bya Kirumba.

Nta mirwano yaherukaga kubera muri ibi bice usibye intambara zikomeye zagiye zihabera zo kurwanya Twirwaneho mu Bijabo, ahagana mu mwaka w’2021 na 2022.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.