• Sun. May 19th, 2024

Ingabo za MONUSCO, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zirimo kuhava zerekeza mu bihugu byabo.

Share with others

Ababarirwa muri 277 bo mu ngabo z’u muryango w’Abibumbye( MONUSCO) bavuye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, berekeza mu bihugu byabo.

Ni byatangajwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO), Lt Col Kedagni Menshah, kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari afite ikiganiro n’abanyamakuru i Goma, k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri icyo kiganiro yavuze ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zituruka mu gihugu cya Pakistani aribo batashye, bakaba abenshi muribo barakoreraga mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Avuga kandi ko abamaze gutaha bari mu cyiciro cya mbere cyo kuva muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko ibi biri mu masezerano ari hagati ya leta ya Kinshasa n’umuryango w’Abibumbye, aho leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagiye ibisaba kenshi kugira izo ngabo zive ku butaka bw’igihugu cyabo.

Ibi bikaba bizakomeza buhoro buhoro kugeza izo ngabo zivuye zose ku butaka bwa RDC .

Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga ma kumyabiri ziri ku butaka bwa RDC kuko zahageze mu ntangiriro z’umwaka w’1999.

         MCN

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.