• Sun. May 19th, 2024

Impunzi z’Abanyekongo z’i cyumbikiwe mu gihugu cy’u Burundi, zategetswe kugabanya amasengesho no kudakora ingendo.

Share with others

Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu gihugu cy’u Burundi, zasabwe kudakora ingendo no kugabanya amasengesho.

Ni ibikubiye mu byegeranyo by’i Nama yahuje impunzi z’Abanyekongo n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

Urebye ku cyegeranyo iy’i Nama yabaye k’u itariki ya 28/02/2024, ikaba yarahuje aba chefs bayoboye ama Quartier, abapasitoli, abakozi bashinzwe impunzi muri HCR, ikaba yari iyobowe n’ubuyobozi bukora mu kurinda umutekano w’igihugu cy’u Burundi.

Muri iyo Nama ibyari kurutonde rw’i byigwa harimo, Umutekano, Amasengesho n’abashitsi.

Iy’i Nama ikaba yarabereye mu nkambi zose zirimo Abanyekongo.

Nk’uko byanzuwe, impunzi zasabwe kwirinda kwakira abashitsi batazwi mu nzego zishinzwe umutekano, kandi impunzi zibwibwa ko igihe zaraje umushitsi utazwi ko muricyo gihe hazaba guhana kubi kuwabikoze.

Gukora ingendo, impunzi zasabwe kuzirinda, ariko kuwagize ikibazo kiremereye akaba ashaka kuja nko muy’indi nkambi asabwa kujana ikibali kitarenza iminsi irindwi, mu gihe yarengeje iy’i minsi agomba kuzimwa mu gitabo cy’impunzi.

Aha bagize bati: “Ikibali ni iminsi irindwi, ugarutse uka kigarukana muri administration, kandi urengeje umunsi uzasange aba bishinzwe batanze raporo yawe , aho bazacya baguhanagura mu bikorwa by’impunzi.”

Impunzi zose zasabwe kuza ziguma mu makambi yabo, kandi utari mu ikambi, ariko ari impunzi agomba kuzaba afite ibyangombwa bi mwemerera kuba aho ari.

Ku byerekeye amasengesho:

Impunzi za bwiwe ko “gusengera mu mazu y’abantu bitemewe no kurara mu maombi.”

Bategetswe ko “ku makanisa hemerewe kurara abazamu gusa kandi n’abo bagomba kuha bafite ibibaranga.”

Impunzi kandi zategetswe amasaha yo gusengeraho no gusohoka. Bategetswe ko gusenga bitagomba kuba mbere ya saakumi nebyiri ko ahubwo bigomba kuba nyuma yizo saa, kurangiza bikaba saa kumi nebyiri z’u mugoroba. Ufatiwe mu rusengero nyuma yizo saa agahanwa.

Mu gihe abavugabutumwa bava hanze bo byategetswe ko bagomba kuza babanza gucya kwa Buramatari no kuri Komine.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.