• Sun. May 19th, 2024

Impinduka zakozwe muri leta ya Uganda, ba mwe mubategetsi ba Uganda bazise ikinyoma.

Share with others

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni ya koze impinduka mu butegetsi bwe, mu buryo bwiswe ko budasanzwe.

Izi mpinduka zashizwe hanze tariki ya 09/02/2024, bikavugwa ko byakozwe mu buryo bw’impanuka, n’ibiro bya perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.

Mu makuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya Chimp Reports cyo muri Uganda kivuga ko iz’i mpinduka zatangiye gukorwa mu mpera z’u mwaka ushize wa 2023.

Iki Kinyamakuru cyemeza ko Gen Katumba Eduard Wamala wari usanzwe ari minisitiri w’u murimo n’u bwikorezi ko yazamuwe mu ntera, agirwa visi perezida, akaba atsimbuye Major Jessica Alupo.

Uwitwa Gen David Muhoozi wari umunyamabanga mukuru wa leta mu by’umutekano w’imbere mu gihugu, yagizwe minisitiri w’intebe, atsimbuye Hon Robin Nabbanja.

Ni mugihe kandi Hon Frank Tumwebaze wari minisitiri w’ubuhinzi yagizwe minisitiri w’ubutaka , ibyo yarasanzwe ahagarariye bihabwa kuyoborwa na Zihabwa Betty Amongi wari usanzwe ari minisitiri w’u buringanire, aho nawe yatsimbuwe na Parsis Namuganganza.

Uru rutonde rwashizwe hanze na perezidensi runerekana ko Gen Kale Kayihura wigeze kuba umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda ko yagizwe minisitiri ushinzwe amazi n’ibidukikije, mugihe Lt Gen James Mugira yagizwe umunyabanga wa leta ushinzwe ubucuruzi.

Ruth Nankabirwa wari minisitiri w’ingufu we, yagizwe umuyobozi uhagarariye Guverinoma mu nteko nshinga amategeko, asimbuye Dennis Obua wagizwe umunyabanga wa leta muri minisiteri y’Amazi n’ibidukikije.

Naho uwitwa Vincent Bamulangaki Ssempijja wari minisitiri w’ingabo yakuweho, Gen Wilson Mbandi wari umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda agirwa minisitiri w’u mutekano.

N’ubwo izi mpinduka zashizwe hanze n’ibiro bya perezidansi ya Uganda, ariko umuvugizi w’u ngirije wa Perezida wa Uganda, Farouk Kirunda yasabye abaturage ba Uganda kudaha agaciro amakuru y’impinduka muri Guverinoma yabo, ndetse yemeza ko ziriya mpinduka zitigeze zibaho.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.