• Sun. May 19th, 2024

Imitwe y’itwaje imbunda mu Ntara ya Ituri, yemeye kurambika intwaro hasi amahoro akagaruka mur’ibi bice.

Share with others

Imitwe y’inyeshamba irimo CODECO yashizeho umukono wamasezerano yo kugarura amahoro mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Nk’uko bya vuzwe ku munsi w’ejo hashize tariki ya 29/01/2024, habaye ibiganiro bya huje imitwe y’itwaje imbunda irimo CODECO na Zaïre, ibiganiro bi bahuza bya bereye mu Mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubwo aba barwanyi biyita Zaïre binjiraga mu murwa mukuru wa Beni, abaturage ba bakomeye amashyi ba bishimiye nk’uko iy’inkuru yatangajwe na RFI. Aba barwanyi baje bambaye imyambaro ya gisivile, mu ijambo ryabo, bavuze ko baremye uy’u mutwe mu mwaka w ‘2019 kugira ngo barengere abasivile bo mu moko atanu, arimo Abahema, Mambisa, Alur, Akongo-Nyali na Ndo-Okebu.

Uy’u mutwe wa Zaïre wa navuze ko bo barwanya abarwanyi ba CODECO bica Abaturage.

Mugihe Codeco nayo ivuga ko irwanirira abaturage bo mu bwoko bw’Abalendu, abo ivuga ko bicwa n’Abahema.

Ubwicanyi bwa baye muri Ituri, bumaze guhitana abaturage ba barigwa mu bihumbi, ahanini Abahema nibo bapfuye benshi. Bivurwa ko bwa baye hagati mu myaka ya 1999 na 2003, n’ubwicanyi bwanatumye abantu miliyoni n’igice bata izabo.

Ubwicanyi kandi bwaje kongera gufata indi ntera ahagana mu mwaka w ‘2017 aho imitwe irimo Codeco yakunze kwibasira abasevile ba Bahema.

Mu biganiro byahuje iy’i mitwe y’Inyeshamba yo muri Ituri, basezeranye ko bagiye kurambika imbunda hasi maze leta ya Kinshasa igafata umwanya wo gucunga umutekano w’Abaturage, ibi nibyemejwe na visi Guverineri w’i Ntara ya Ituri, Gen Chalwe Muntutu Ngwashi, yanasabye ayamatsinda y’imitwe irwana muri Ituri, “ku babarirana no kurushaho kugira ubumwe n’ubwiyunge, kugira ngo amahoro arambye arusheho kuboneka.”

Gusa byemejwe ko aba barwanyi bazakwa imbunda ariko ntagihe cyashizweho cyo kubambura imbunda.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.