• Sun. May 19th, 2024

Imirwano yavuzwe mu misozi ya Uvira, birakekwa ko ari Red Tabara yakozanijeho n’ingabo z’u Burundi zo muri TAFOC.

Share with others

Birakekwa ko Red Tabara ari yo yakozanijeho n’ingabo z’u Burundi mu bice byo mu kibaya cya Rusizi.

Ni kumunsi w’ejo hashize k’u wa Gatatu, tariki ya 20/03/2024, humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ayamakuru akavuga ko iyo mirwano yabereye neza mugace kitwa mu
Rukobero, ho muri Cheferie ya Bapfurero teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Amasasu yatangiye ku mvikana ahagana isaha zakare z’igitondo, aza kugeza amasaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Abaturiye imisozi ya Rurambo, ari nabo dukesha ay’amakuru, ibo ubwabo bumvise urwo rusaku rw’imbunda cyane, baza no kumva kuri za ‘Romeo’ z’ibyombo(Motorola), amajwi yumvikanisha ko ari Abarundi bari kurwana.

Ati: “Turi mu mvura ninshi, ariko mu Rukobero, aho ni hejuru ya Sange, muri Cheferie ya Bapfurero, teritware ya Uvira, hari kuvugira amasasu menshi.”

Yunzemo kandi ati: “Turi ku motaring ibyombo, tukumva Abapfulero bari kuranga aho Red Tabara iri. Turabona ko ari Red Tabara yarwanye n’ingabo z’u Burundi.”

Ki mweho muri ibi bice mu Cyumweru gishize, bya vuzwe ko hageze ingabo ninshi, muri icyo gihe abaturage babanjye gusa na bikanze ariko biza ku menyekana ko ari ingabo z’u Burundi (FDNB), FARDC na FDLR.

Bigakekwa ko ayo masasu y’umvikanye arizo ngabo zari zavuzwe ko zahurutse muri ibyo bice, guhiga Red Tabara, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ariko hakaba n’andi makuru avuga ko ingabo z’u Burundi na FDLR bafashijwe n’igisirikare cya RDC ko bari gukomeza kwegera imipaka ihuza u Rwanda na Congo, muri ibi bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.