• Sun. May 19th, 2024

Imfu zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19/04/2024, hatoraguwe undi murambo mu mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni aha herereye kuri station ya Kisirani ho muri Quartier ya Virunga, niho basanze umurambo w’u mugabo, nk’uko abari muri ako gace batanze ubuhamya.

Abiboneye uwo murambo bavuga ko nta kintu kigaragaza icyishe uyu muntu ariko ko biragaragara ko yoba yarapfuye muri iri joro ryakeye rishira kuri uyu wa Gatanu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane harundi muturage waraye yishwe arashwe . Amakuru avuga ko uyu wishwe arashwe ko yarasiwe mu nkambi y’impunzi iri ahitwa Lushagala, ko kandi yarashwe n’umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nk’uko bivugwa n’uko uyu musirikare yishe uyu muturage kumpamvu zu businzi.

Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yatanze ubutumwa agira ati: “Yari akiri muto, apfuye ku myaka 22 kandi yari umunyeshuri.”

Ubuhamya bukomeza bugira buti: “Yarashwe n’umusirikare wari uvuye mu ikambi yagisirikare isanzwe irinda impunzi zaha Lushagala.”

Nyuma y’uko uwo musirikare arashe uwo musore arapfa, yongeye arasa undi muhungu bari kumwe n’uwapfuye ariko we aza gukomereka ku nda kuri ubu ari kuvurirwa mu bitaro biri aho hafi bya CBCA.

Ubugizi bwa nabi bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi muri Goma kandi abari inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo na Wazalendo ndetse na FDLR.

Mu minsi itageze 30 hamaze kwicwa abasivile barenga 20 abenshi muribo bishwe barashwe abandi bakicwa batewe amabuye n’inzindi mfu zagashinyaguro.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.