• Sun. May 19th, 2024

Ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, kuri uyu wa Kabiri, bagabye ibitero bikomeye mu baturage, baturiye uduce two muri teritware ya Masisi.

Share with others

Umutwe wa M23 watangaje ko ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abafatanya bikorwa babo ko bagabye ibitero mugace ka Nyakajaga.

N’i bitero bya vuzwe ko ba bigabye mu masaha yo kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20/02/2024.

Bikubiye mu nyandiko umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka amaze gushira hanze kuri uyu wa Kabiri.

Yavuze ko biriya bitero ko birimo gukorwa n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avugamo ingabo z’u muryango wa SADC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, abacancuro, FDLR n’ingabo za RDC.

Inyandiko za Kanyuka zivuga kandi ko biriya bitero bya gabwe ahantu hatuye abaturage benshi muri Nyakajaga no mu nkengero zaho.

Akomeza avuga ko AFC /M23/ARC ko batazakomeza kwihanganira ibyo ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bakorera abaturage, ati ndetse nta n’ayandi mahitamo bafite usibye guhagarika no kuvanaho ubutegetsi yise ko ari bubi ku banyekongo.

Ati: “Nta yandi mahitamo dufite usibye gufata mpiri ziriya ntwaro, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bakoresha mu kurasa ibisasu mu baturage.”

Ibyo bitero bikozwe mugihe iminsi ibiri ishize nta havuzwe imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana kuruhande rwa Kinshasa, nyuma y’urugamba rukomeye rwa maze iminsi irenga itanu, izo mpande zombi zirwanira muri teritware ya Masisi na Nyiragongo.

Gusa ku mugoroba wo ku Cyumweru habaye imirwano ikaze hagati ya Wazalendo na FARDC ba rwaniye muri Quartier ya Lac Vert, iherereye mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyo mirwano yabaye kuri Wazalendo na FARDC, yasize ihitanye abantu batanu, ba biri muri Wazalendo, mu gihe FARDC yo yapfushije abasirikare babo batatu, nk’uko bye mejwe n’umuyobozi wa Quartier Lac Vert.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.