• Sun. May 19th, 2024

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryishe abaturage ku mugaragaro muri teritware ya Masisi,mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Share with others

Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 burashinja ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, gutera ibisasu mu baturage bigahitana abasivile, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.

Ni ibisasu byarashwe n’ingabo zirimo izi igihugu cya Congo(FARDC), Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR, abacanshuro na SADC, aho babiteye mu mihana y’abaturage baturiye localite ya Mushaki bikica abagera kuri batatu, nk’uko iy’inkuru yemezwa n’u muvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka.

Kanyuka ahamya ko ibi bisasu byatewe mu baturage baturiye Mushaki, kandi ko byarashwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06/04/2024.

Nk’uko abivuga avuga ko hapfuye uwitwa Ntamukunzi Rutete akaba ari mwene Rutete, harimo kandi Bamenya wimyaka 48 y’amavuko, wari asanzwe atuye ahitwa Mushununu ya mbere(1), muri Localite ya Mushaki, n’undi umwe w’umwana.

Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko “M23 ihagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse niyimbere mu gihugu, guhamya ubwicanyi bukorwa n’igisirikare cy’u butegetsi bwa Kinshasa, bityo be guceceka.”

Yasoje avuga ati: “Muri ibi bihe, AFC/M23 ihatirwa gucecekesha imbunda zica abaturage, aho zaba zibasira hose kugira ngo barindire abaturage umutekano.”

Ku munsi w’ejo hashize hiriwe ibitero mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi na Rutshuru. Harimo nibyagabwe mu nkengero za Sake ndetse no muri Localite ya Kibirizi, ho muri teritware ya Rutshuru.

          MCN

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.