• Sun. May 19th, 2024

Ihuriri ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, ziramukiye mu kurasa ibisasu biremereye muri Karuba.

Share with others

Muriki Gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 28/01/2024, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, ziramukiye mu kurasa ibisasu biremereye mu baturage baturiye Localite ya Karuba, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

N’ibisasu byo m’ubwoko bw’imbuda ya kateusha, FARDC n’abambari babo, FDLR, Wazalendo ingabo z’u Burundi na SADC, barimo gutera mu baturage bari mubice bya Karuba no mu nkengero zaho.

Ay’amakuru yemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka aho yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bongeye kugaba ibitero bakoresheje kurasa ibisasu biremereye ahatuwe n’abaturage benshi, muri Karuba no mu nkengero zaho.”

Yakomeje agira ati: “M23/ARC, ikomeje kurwana kinyamwuga no kurinda abaturage n’ibyabo.”

MCN yabwiwe ko ibi bitero birimo kugabwa muri Karuba, biri mu rwego rwo gukingura u Mujyi wa Sake, nyuma y’uko M23 yambuye ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ibice byinshi biri mu nkengero za Sake.

K’urundi ruhande muri Sake haravugwa mo ingabo ninshi za SADC ahanini izavuye mu gihugu cya Tanzania.

Karuba iherereye mu bilometre 7 n’u Mujyi wa Sake.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.