• Sun. May 19th, 2024

Igisirikare cy’u Burundi, ngo cyaba cyiteguye gutera i Gihugu cy’u Rwanda.

Share with others

Guverinoma y’u Burundi yongeye ku runda Ingabo zabo ku mupaka uhuza icyo gihugu n’u Rwanda.

N’ibyatangajwe na minisitiri w’ingabo z’u Burundi, Alain Tribert Mutabazi, aho yemeje ayamakuru avuga ko Abasirikare b’igihugu cye boherejwe ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30/01/2024, mu gihe yarimo agaragariza igihugu cye ibyo minisiteri ayoboye ibyo yagezeho muri uy’u mwaka urangiye w’ 2024.

Nk’uko ya bivuze yagize ati: “Abasirikare bacu, turimo ku bohereza k’u mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda, mu rwego rwo kurinda umuteno w’igihugu cyacu. Si Abasirikare bonyine bo herejwe k’u mipaka hubwo n’ibikoresho byinshi byamaze kugerayo.”

Yakomeje avuga ati: “U Burundi turi maso mu gihe u Rwanda rwa tugabaho igitero tuzabarwanya.”

Ibyo leta y’u Burundi ivuga bya navuzwe n’abaturage baturiye ibyo bice biherereye ku mipaka y’ibihugu byombi.

Aho bahamije ko mu Ntara ya Kirundo, hari kurundwa ib’i bunda biremereye kandi ko biteye ubwoba abaturage b’u Burundi.

Bya navuzwe ko ibice byashizwemo Abasirikare benshi b’u Burundi n’ibikoresho byinshi by’agisirikare ko ari muri Komine ya Ntenga, Bugabira na Busoni.

Usibye mu Ntara ya Kirundo yavuzwemo Ingabo ninshi z’u Burundi hari kandi n’i Ntara ya Kayanza na Cibitoki.

Ibi bibaye mu gihe tariki ya 11/01/2024, u Burundi bwa funze imipaka ihuza igihugu cyabo n’u Rwanda.

Nyuma y’ubu gato perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda biteguye kurinda umutekano w’igihugu cyabo. Avuga ko umuntu wese wagerageza guhungabanya Umutekano w’u Rwanda ko yabona akaga.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, mbere y’uko perezida w’u Rwanda atangaza ibyo, yari yavugiye i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya RDC ko ashigikiye ku rwanya uwo mugenzi we Tshisekedi yise umwanzi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi sibwo bwa mbere uzamba k’uko nahagana mu mwaka w ‘ 2015, byari bimeze nabi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.