• Sun. May 19th, 2024

Igisirikare cya Repubulika ya demokorasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, cyongeye ubundi bwirinzi budasanzwe kugira Goma ntifatwe na M23.

Share with others

Hashizweho ubwirinzi bukomeye kugira umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ntuje mu maboko ya M23.

Ni uburinzi bukomeye bwashizweho nyuma y’uko bamwe mu banyamuryango ba AFC bamenyesheje igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ko umujyi wa Goma bagiye ku wigarurira mu bihe bya vuba.

Uwitwa Jean Jaques Mamba, wahoze ari umudepite muri Congo, mu minsi yavuba aza kwiyunga ku ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo, ubwo bari mu birori ku wa Mbere tariki ya 15/04/2024, byo kwakira abanyamuryango bashya bari bavuye muri UDPS ya perezida Félix Tshisekedi, yatanze ubutumwa bumenyesha leta ya Kinshasa ko Goma bagiye ku yigarurira vuba.

Yagize ati: “Tshisekedi akwiye ku menya ko azasigara wenyine, wenda n’umuryango we. Agomba no kumenya ko dufite gufata umujyi wa Goma kandi tuzawufata vuba.”

Biri mu byatumye igisirikare cya leta ya Kinshasa gitinya, aho ndetse kuri ubu bivugwa ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, barimo kubaha imyitozo ikaze kugira igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kirusheho kurinda umujyi wa Goma.

Iyi myitozo kandi ngwizafasha FARDC uburyo bwo kwihisha no guhunga.

Ni mu gihe igisirikare cy’u Burundi cyo cyatanze abasirikare babarirwa ku 5000 bazafasha kongera imbaraga i Goma bityo uyu mujyi ntufatwe na M23.

Mu gihe FDLR bo barirwa 400 bavuye mu majyepfo ya Goma no mubice bya Masisi boherezwa i Goma.

Ay’a makuru akomeza avuga ko i Goma hashinzwe n’izindi mbunda nini, mu bice bya Mugunga, zikaba ziri mu mu mbunda zirasa kure mu rwego rwo kongera ubwirinzi muri Goma.

Ku rundi ruhande haravugwa ko ingabo za M23 zikomeje kwegera mu bice bikikije Goma, ndetse ko n’uyumunsi, habaye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa. Iyo mirwano yabereye mu bice bya Matanda na Nyakajaga, biza kurangira ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ziyabangiye ingata.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.