Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyataye muri yombi abakozi ba sosiyete y’Abanyakenya ikora ubwikorezi bwo mu kirere (Kenya Airways).
Ni byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Kenya Airways, aho yamaganye ifatwa n’ifingwa ry’abakozi babiri bayo bafatiwe i Kinshasa ku murwa mukuru w’i gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uyu muyobozi yashize itangazo hanze rivuga ko abo bakozi babo bombi batawe muri yombi n’ishami ry’ubutasi rya gisirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iryo tangazo rivuga ko aba bakozi ba beshewe ko bagerageje kwinjiza imizigo mu ndege binyuranyije n’amategeko.
Rivuga ko kandi iyo mizigo itageragejwe kuzamurwa cyangwa ngo yemerwe kwinjizwa mu ndege n’ubwo ibyangombwa byayo bitari byuzuye.
Imizigo yari yashizwe hafi aho bategereje ko ibonerwa impapuro kugira ngo ipakirwe nyamara inzego zu mutekano zo zibibona ukundi.
Aba bakozi bakimara gufatwa bangiwe kongera gufata telephone no kugira uwo bovugana, ndetse bangirwa no gusurwa.
Ubwo bahise bajanwa muri Demiap ahazwi ko hagenzurwa n’ishami ry’ubutasi.
Itangazo rya Kenya Airways, rigira riti: “Kenya Airways yemeza ko ku wa Gatanu tariki ya 19/04/2024, abakozi bacu babiri ku biro by’indege byacu i Kinshasa bafunzwe n’ishami ry’ubutasi rya gisirikare.”
Kuri uy’u wa Kane tariki ya 25/04/2024, urukiko rwa gisirikare i Kinshasa rwumvise ibirego byaba, nyuma ruhita rutegeka ko barekurwa nta yandi mananiza, ariko kugeza ubu baracyafunzwe.
Kenya Airways yavuze ko abakozi bayo bafunzwe binyuranyije n’amategeko kuko bafungiwe mu rwego rwa gisirikare kandi ari abasivile. Basoje bavuga ko Sosiyete yabo itwara abantu n’ibintu mu buryo bwizewe kandi bwujuje ubuziranenge, bityo bagasaba ubuyobozi ko bwafungura aba bakozi bayo.
MCN.