• Sun. May 19th, 2024

Igisirikare cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyahaye isomo rikaze ubutegetsi bwa Iran bwari bwagabye ibitero muri Israel.

Share with others

Bidasubirwaho igisirikare cya leta Zunze ubumwe z’Amerika cyahaye isomo Iran yagabye ibitero kuri Israel.

Ni mu bitero bikomeye igihugu cya Iran cyagabye muri Israel ikoresheje indege z’intambara zirenga 100 zo mu bwoko bwa Drone na Misile.

Leta ya Iran yagabye iki gitero mu buryo bweruye kandi ikigaba igamije kwihorera ku iyicwa ry’u muyobozi w’ingabo za Quds, Major Gen Mohammad Reza Zahedi wiciwe i Damasiko muri Siriya mu byumweru bibiri bishize.

Igisirikare cya Iran, mu ishami rya Islamic Revolution Guard Corps, IRGC, cyatangaje ko iki gitero cyari gifite ibice runaka bigambiriye .

Ninacyo gitero cya mbere kibaye mu buryo butaziguye hagati y’ibi bihugu byombi bimaze imyaka myinshi birebana ay’ingwe, aho Iran akenshi yakoreshaga imitwe y’itwaje Imbunda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel Daniel Hagari, yavuze ko Iran yohereje muri Israel Drones na Misile bigera kuri 200 ko kandi ibyo bitero byashubijwe inyuma.

Yagize ati: “Iran yatugabyeho ibitero ikoresheje Misile na drone magana abiri. Ibitero bya Iran twabisubije inyuma. Kuri ubu umuyobozi mukuru arimo gukora ibishoboka byose asuzume imiterere y’intambara ku rwego rw’i gisirikare kirwanira mu kirere.”

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu we yahise atumiza by’i gitaraganya leta y’intambara nyuma yaho Iran igabye icyo gitero.

Yagize ati: “Turashima ukuntu Amerika yafatanye hamwe na Israel, kandi n’ubufasha duhabwa n’u Bwo gereza, u Bufaransa n’ibindi Bihugu byinshi.”

White House yo yatangaje ko iri kumwe na Israel.

Ati: “Amerika iri kumwe n’abaturage ba Israel kandi ishyigikiye kwirwanaho mu kurwanya iterabwoba rituruka muri Iran.”

Ishami ry’Ingabo za Iran rikomeye rya IRCC , rya vuze ko bakoze iki gitero mu kwihorera ku bikorwa bibi Israel ikora burimunsi ku munsi, harimo n’igitero kuri Ambasade ya Iran giheruka i Damas.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterress yasohoye itangazo ryamagana ryivuye inyuma iki gitero cyakozwe na Iran kuri Israel.

Gusa Guterress yahise asaba ko ayo makimbirane ahagarara vuba.

Ati: “Yaba akarere, yaba amahanga, nta n’umwe wifuza iyindi ntambara. Iyo mishamirano ihagarare ntayandi mananiza.”

U Bwongereza bwavuze ko ingabo zirwanira mu kirere (RAF) zizakora ibishoboka byose mu guhagarika ibitero bya drones za Iran kuri Israel.

Hagati aho igisirikare cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamanuye ibisasu hafi yabyose, nk’uko Biden yabivuze akoresheje urubuga rwa x.

Ati: “Twafashije Israel ku manura ibisasu hafi yabyose.”

MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.