• Sun. May 19th, 2024

Iby’uko umuryango w’Afrika yunze ubumwe ugiye guha ubufasha SAMIRDC ku rwanya M23, nti bivugwa ho rumwe na bimwe mu bihugu bigize uwo muryango.

Share with others

U Rwanda rwa garagarije impungenge umuryango w’Afrika yunze ubumwe (AU) ushaka gutera inkunga ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo .

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04/3/2024, i Nama ya bagize akanama ku mutekano w’u muryango w’Afrika yunze ubumwe yateranye, biga ku kibazo cy’u mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse harebwa n’uko abasirikare ba SADC bari muri icyo gihugu baterwa inkunga.

Iyi Nama yabaye hifashishijwe ikorana buhanga rigezweho.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itari yanatumiwe muri ako kanama , bityo bahita bandikira umuryango w’Afrika yunze ubumwe ba wumenyesha akaga bishobora gutera mu gihe bahaye ubufasha ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RDC kurwanya M23.

Ibihugu byo mu muryango wa SADC, birimo Malawi, Afrika y’Epfo na Tanzania byo hereje abasirikare bobo muri RDC mu rwego rwo kugira ngo bashigikire FARDC kurwanya M23. Ni intambara kandi irimo n’igisirikare cy’u Burundi zambutse ku butaka bw’iki gihugu biciye mu bwumvikane bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo na leta y’u Burundi.

Repubulika y’u Rwanda igize igihe igaragaza ko itishimira ingabo za SADC ziri muri RDC, aho zagiye gufasha igisirikare cya FARDC gisanzwe gikorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame, w’u Rwanda.

Mu ibarua leta y’u Rwanda yandikiye umukuru wa komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, biciye muri minisitiri w’ubanye n’amahanga w’icyo gihugu, Dr Vicent Biruta, isaba uyu muryango kudaha uburenganzira cyangwa ubufasha bwa mafaranga, ngo kuko budashobora gutsibura urugendo rwa politike rwa Nairobi na Luanda.

Iyo barua iributsa umuryango w’Afrika yunze ubumwe ko ikibazo cy’u mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ko cyatangiye mu myaka 30 ishize, bavuga ko leta y’u Rwanda yagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zabo n’Interahamwe bahungiye mu cyahoze cyitwa Zaïre, ariko ubutegetsi bw’icyo gihugu, nti bwa bambura imbunda, bityo batangira kurema urwango mu Banyekongo no kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri RDC ku buryo abenshi bahise banahungira mu Rwanda no mu bindi bihugu bya karere.

Iyi barua y’ibukije AU kandi ko mu mwaka w’ 2013 brigade y’ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye yari iyobowe na SADC iteganya guha ubufasha yashinzwe igamije kurwanya imitwe irimo FDLR na ADF, gusa ihitamo kurwanya M23 yonyine, kuburyo byanatumye gahunda y’ibiganiro bya Nairobi byariho icyo gihe bihagarara.

U Rwanda rukavuga ko FDLR kuri ubu ikorana byanyabyo na Guverinoma y’u Burundi na RDC ko kandi ibyo bihugu bigamije gutera u Rwanda.

Iyo barua ya leta y’u Rwanda isoza ivuga ko mu gihe umuryango w’Afrika yunze ubumwe yaha ubufasha SAMIRDC nta kindi byamara kitari ugutiza imbaraga amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no gushigikira uruhande leta ya Kinshasa ihagazemo, bigatuma yivana munzira ya mahoro yo gukemura umwuka mubi w’intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu umaze imyaka irenga 20.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Iby’uko umuryango w’Afrika yunze ubumwe ugiye guha ubufasha SAMIRDC ku rwanya M23, nti bivugwa ho rumwe na bimwe mu bihugu bigize uwo muryango.”
  1. Supporting SADC who is killing innocents Tutsi in DRC is Supporting the GENOCIDE of the Congolese citizen Tusti,Banyamulenge,and of Hema.

Comments are closed.