• Sun. Jun 2nd, 2024

Ibisasu biremereye by’ihuriro by’ingabo za RDC, byo ngeye kuraswa mu baturage i Masisi.

Share with others

Ibisasu biremereye by’i huriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa byarashwe mu baturage i Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24/02/2024, ibisasu biremereye bya barwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, bya tewe ahatuwe n’abaturage benshi mu nkengero za Sake no muri centre hagati, nk’uko iy’inkuru yavuzwe n’abaturiye ibyo bice.

Ni amakuru kandi yemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, akoresheje urubuga rwa X, yavuze ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, n’abafatanya bikorwa babo aribo FDLR, abacancuro, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC ko bongeye gusubukura kurasa ibisasu biremereye mu baturage.

Inyandiko za Kanyuka zivuga ko ibyo bisasu ko biri kwangiriza ibikorwa remezo by’abaturage, harimo ko bisenya, bikanica amatungo y’abaturage, ndetse bikangiriza n’imirima y’abaturage.

Ibi bisasu by’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, byatewe kandi mu baturage baturiye Grupema ya Kamuronza, ariho Centre ya Sake ibarizwamo, ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 23/02/2024, aho bivugwa ko byangirije imihanda n’amazu y’abaturage.

Umutwe wa M23 wakunze kuvuga cyane ko utazihanganira abaturage ko bakomeza kwicwa n’imbunda ziraswa n’ihuriro ry’Ingabo za Félix Tshilombo, muri icyo gihe bavuga ko nta yandi mahitamo basigaranye “usibye gufata mpiri ziriya mbunda no gushiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.”

Centre ya Sake kuri ubu iragenzurwa n’ingabo za Major Gen Sultan Makenga, zi ka genzura kandi n’ibice byose by’iyi centre no mu nkengero zaho.

Inyandiko Kanyuka yashize hanze uy’u munsi yasoje avuga ko M23/AFC, ikomeje kurwana kinyamwuga kandi ikarwanirira n’abaturage baturiye i bice bigenzurwa n’uwo mutwe.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.