• Sun. May 19th, 2024

Ibisasu biremereye byatewe i Sake no mu nkengero zayo, byasize bihitanye n’abarimo ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.

Share with others

Ibisasu biremereye byahitanye abantu muri centre ya Sake, ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ibisasu byatewe ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 04/04/2024, bigwa neza i Sake no mu bindi bice bitari kure n’uwo mujyi, nk’uko amakuru y’ibanze abivuga.

Amakuru avuga ko igisasu cya mbere cyaguye mu ikambi irimo ingabo za leta ya Kinshasa, iri ahitwa Kasengesi, hafi ni Muganga, mu Burengerazuba bw’u Mujyi wa Goma, gisiga gihitanye abasirikare batarabasha ku menyekana umubare; kimweho hari amakuru atangwa n’ingabo za leta avuga ko icyo gisasu cyahitanye abantu babo babiri, ko kandi cyarashwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga, n’ubwo ntacyo M23 irabivugaho.

Ni mu gihe ikindi gisasu cyaguye i Mubambiro ahari ibirindiro by’ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, kikaba cyishe umuntu umwe abandi bane barakomereka.

Ibindi byarashwe mu ikambi irimo ingabo za Republika ya demokarasi ya Congo, n’ababafasha kurwana aribo FDLR, Wazalendo ingabo z’u Burundi na SADC, iri ahitwa Mayutsa, ha herereye mu majyepfo ya centre ya Sake.

Byabaye mu gihe ku munsi w’ejo nyine, urusaku rw’imbunda rwumvikaniye ku murongo wa Kibirizi na Rwindi, mu majyaruguru ya teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu nkengero za Sake naho igihe c’isaha z’igicamunsi havugiye imbunda ariko akanya katari kanini, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ninyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu, umunsi ubanziriza uwa Kane, mu bice bya Kanyabayonga hari habereye urugamba rukaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa. Iyi mirwano ikaba ikomeza guha M23 gufata ibindi bice ku buryo butigeze bubaho na mbere.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.