• Sun. May 19th, 2024

I Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hakozwe urugendo rudasanzwe rugamije kubohoza igihugu cya RDC.

ByBruce

Apr 20, 2024 #Rdc, #Rutshuru, #urugendo
Share with others

Hakozwe urugendo rwo kubohoza igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, rukorewe mu bice bigenzurwa n’Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.

Bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho yatanze ubu butumwa akoresheje urubuga rwa x.

Avuga ko uru rugendo rwa kozwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20/04/2024 ko kandi uru rugendo ruyobowe na Corneille Nangaa, umuhuza bikorwa wa Alliance Fleuve Congo (AFC).

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bugira buti: “Kuri ubu, turi mu rugendo rwo kubohoza Repubulika ya demokarasi ya Congo, rurakomeje, ruyobowe n’umuhuza bikorwa Corneille Nangaa hamwe n’abayobozi bashya bavuye mu mahugurwa.”

Kanyuka yakomeje agira ati : “Dufite icyerekerezo kimwe cy’ejo hazaza heza kuri buri Munyekongo, turatera imbere kubyo twiyemeje, tu byishimira kandi twerekana amahame ya demokarasi, ubuvandimwe, uburinganire, ubwisanzure no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Uru rugendo bakaba barutangiriye mu bice bya Nyongera ahari hagize igihe habera amahugurwa, bakomeza bagana muri centre ya Rutshuru ahari ibiro bikuru bya teritware ya Rutshuru, igenzurwa n’Ingabo za M23/AFC.

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza buvuga ko urugendo rwa kozwe n’ihuriro rya AFC ruyobowe na Corneille Nangaa rushingiye ku byiringiro no kwihangana kwa baturage ba Congo, biyemeje kubaka ejo hazaza aho amahame ya Repubulika nshya azaba meza kuri buri wese.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.