• Sun. May 19th, 2024

I Masisi no muri teritware ya Nyiragongo, hari haramukiye amahoro kuri ubu ibitero byongeye gukorwa.

Share with others

I Masisi na Nyiragongo, mugihe hari haramukiye agahenge ka mahoro, kuri ubu ibitero by’ihuriro ry’ingabo za RDC, byongeye kwibasira abasivile.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10/02/2024, bidasanzwe mu bice bya beragamo intambara biramukiyemo amahoro aho ni mu bice bya i Shasha, ahari ha heruka ku bera urugamba rukaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’u ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.

Aka gace ka i Shasha, kazwi ko ari ingenzi, k’uko gahuza i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru. Kugeza ubu i Shasha, haragenzurwa n’i ngabo za General Sultan Makenga (M23). Gusa Wazalendo, FDLR, ingabo z’u Burundi, Fardc na SADC ntibari kure ya Localite ya i Shasha.

Mu bice bya gurupema ya Kamuronza, ariho Centre ya Sake ibarizwamo, umutwe wa M23 niwo ufite igice kinini cy’iyo Grupema igenzura usibye centre hagati, niho hagenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’u ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, Fardc, Monusco, Wagner, SADC na Wazalendo.

Mu gihe M23 igenzura uduce twose tuzengurutse Centre ya Sake, bari nka hitwa Kihuli, iherereye hejuru ya Sake, bagenzura kandi ku Nturo y’ambere n’iyakabiri, harimo kandi ko bareba na Kingi, ndetse n’utundi duce dukikije Sake, nk’uko iy’inkuru tuyikesha Justin uherereye mu misozi ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri Axe ya Kibumba-Goma, niho haramukiye ibitero by’i huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, nyuma y’uko k’u wa Kane, iri huriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, baguye mu mutego wa M23 mu gihe bari bagabye igitero mu birindiro bigenzurwa na M23, birangira imirwano ifashe umunsi wose mu bice biri muri Grupema ya Buhumba no mutundi duce two muri Grupema ya Kibumba.

Iyo mirwano yabaye k’u wa Kane, yasize M23 yongeye kwigarurira ibindi bice byingenzi byo muri Axe ya Kibumba-Goma, nka Localite ya Rwibiranga, harimo ko yafashe n’agace ka Kanyamahoro, aha ni mu ntera y’ibirometre 19 n’u Mujyi wa Goma.

Ahagana isaha ya saambili n’igice n’ibwo ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zongeye kugaba ibitero muri Axe ya Kibumba-Goma, nk’uko iy’inkuru yemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka.

Aho yagize ati: “ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zongeye kugaba ibitero mu baturage baturiye Kibumba, Mweso no mu nkengero zaho.”

Ay’amakuru kandi yemejwe n’u muhuza bikorwa wa M23 Benjamin Mbonimpa, aho yagize ati: “Muri Kibumba, Kanyamahoro, Mweso na Kanyangohe, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, muri iki Gitondo bahagabye ibitero biremereye.”

Yakomeje agira ati: “Drone CH-4 na Sukhoï-25 n’ibibunda bya BM, ntabwo biduteye ubwoba, turabikubita.”

Ibi bitero bigabwe mu gihe hari haramukiye agahenge ka mahoro.

N’ubwo hari ahavuzwe amahoro biravugwa ko impande zihanganye zirebana ayingwe mu bice byose ko ndetse hari urusaku rw’imbunda rw’umvikanye cyane mubice bya Bwerimana, ariko MCN ya bwiwe ko nta ntambara yabaye ko hubwo ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zoba zikanze bakarasa ibisasu.

Nguko uko byifashe kuri none, i Masisi no muri teritware ya Nyiragongo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.