• Sun. May 19th, 2024

I Masisi, haravugwa urugamba rukaze, naho ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, ngo bazengurutswe n’ingabo za General Sultan Makenga!

Share with others

Imirwano ishamiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo yaramukiye mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni urugamba rwa tangiye igihe c’isaha z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14/02/2024, ru kaba rwabereye ku musozi wa Kabase no ku kiraro cya Renga, mu marembo ya Bwemerimana, muri teritware ya Masisi.

Amasoko yacu dukesha iy’inkuru aremeza ko M23 ko imaze kwirukana ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zibavana muri centre ya Kabase, kuri ubu abarimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo, SADC, FARDC na FDLR, bahungiye mu misozi ya Nyamubingwa, ha harereye mu ntera y’ibirometre 3 na Bwemerimana.

Andi makuru yemeza neza ko M23 ko yamaze kugera mugace ka Kashenda, mu majy’epfo ashira uburengerazuba bwa Bwemerimana, hafi n’isoko ya Minova.

Ni mugihe kandi amasaha ya kare umwe mu barwanyi ba M23 yabwiye MCN ko M23 yatambutse Centre ya mu Bambiro bagana mu bice biherereye mu birometre 17 n’u Mujyi wa Goma, unyuze u muhanda wa Sake-Goma.

K’urundi ruhande Sake irimo ingabo za General Sultan Makenga, nk’uko iy’inkuru tuyikesha umurwanyi wa M23. Gusa amakuru yatanzwe na RFI, avuga ko Centre ya Sake ikirimo ingabo ninshi za FARDC, FDLR, Wagner, SADC na Wazalendo. Iriya Radio ya Bafaransa, ariko ikavuga ko M23 kw’izengurutse u Mujyi wa Sake n’aba wurimo bose.

Mu gihe byaba arukuri abasirikare ba rwanirira leta ya Kinshasa bakaba bazengurutswe n’ingabo za general Sultan Makenga, ubwo bivuze ko n’ubundi abafite ijambo ku Mujyi wa Sake ari Ingabo za M23.

Kimwe ho umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, ku mugoroba wo k’uwa Kabiri, yashize itangazo hanze, rihamagarira abaturage baturiye Sake gutuza no gutekana.

Ni itangazo ryakomeje rivuga ko M23 ije kuvana abaturage mu kaga ahanini baterwa n’ibisasu biraswa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, ndetse no gushiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ubwo bavuga ko butera abaturage imibabaro.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.