• Sun. May 19th, 2024

I Kinshasa, ku ngoro y’umukuru w’igihugu, bahamaganiye perezida Félix Tshisekedi, azira intambara ya M23.

Share with others

K’u munsi w’ejo wo k’uwa Gatandatu, tariki ya 03/02/2024, i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habaye imyigaragambyo y’amagana M23 ko ikomeje kwigarurira ibindi bice byo mu Burasirazuba bwa RDC.

N’i myigaragabyo bya vuzwe ko yakorewe hafi n’ingoro y’umukuru w’igihugu, ha herereye mu Mujyi rwagati wa Kinshasa. Abakoze iyo myigaragabyo bari bitwaje ibyapa bya magana leta ya perezida Félix Tshisekedi, kuba yemera ibice byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru bikabohozwa n’umutwe bo bakunze kwita w’inyeshamba.

Ikindi abari mu myigaragabyo bamaganye bivuye inyuma, kuba M23 imaze iminsi 600 igenzura u Mujyi wa Bunagana, arinawo yagize umurwa mukuru wa politike w’ibikorwa byose bigenzurwa na M23.

Mu makuru akomeje guca ku binyamakuru byandikirwa i Kinshasa, ahamya ko abari bahagarariye iyo myigaragabyo ko ari ishirahamwe riharanira impinduka muri RDC rya LUCHA, aho ndetse bamwe mubakoze iyo myigaragabyo, byarangiye batawe muriyombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Nk’uko iy’inkuru ibivuga ihamya neza ko mubatawe muriyombi bazira iyo myigaragabyo bagiye gufungirwa ahatazwi. Mu bafunzwe harimo Matumano Bienvenue na Fred Bauma, bo mubayobozi ba LUCHA i Kinshasa.

Iy’i myigaragambyo yakozwe mugihe M23 yamaze gufata ingamba zikarishye, bigaragarira mu itangazo bashize hanze ku munsi w’ejo hashize, rivuga ko badasubira inyuma ko ahubwo bagiye gucyecekesha intwaro zose zitera imibabaro abaturage, iza SADC, FARDC, FDLR, Wagner group na Wazalendo.

Ir’itangazo M23 yarishize hanze nyuma y’uko bari bamaze kwa mbura ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi bihana imbibi n’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Kugeza ubu M23 niyo igenzura umuhanda wa Goma-Minova, ndetse n’uwa Sake-Goma.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

2 thoughts on “I Kinshasa, ku ngoro y’umukuru w’igihugu, bahamaganiye perezida Félix Tshisekedi, azira intambara ya M23.”

Comments are closed.