• Sun. May 19th, 2024

I Kigali mu Rwanda, hateraniye inama yanyuma itegura imyitozo ya “ushirikiano imara.”

Share with others

I Kigali mu Rwanda hateraniye inama ya nyuma itegura imyitozo ya “ushirikiano imara.”

Ni mu nama yatangiye kuri uyu wa Mbere w’iki Cyumweru turimo, aho biteganijwe ko iza kurangira uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 24/02024.

Iy’i nama ikaba yaritabiriwe n’intumwa z’abakuru b’Ingabo b’ibihugu bya Afrika y’iburasizuba (EAC), harimo abasirikare, abapolisi, abacunga gereza, abashinzwe abinjira n’abasohoka n’abakozi ba basivile.

Nk’uko iy’i nkuru yatangajwe na Bwiza.Com ikinyamakuru cy’u Rwanda cyatangaje ko iyo nama kwariyo yanyuma itegura igenamigambi, mu rwego rwo kwitegura imyitozo ya 13 ya ushirikiano imara 2024.

Gitangaza ko iy’i nama yakiriwe n’u muyobozi wungirije w’inkeragutabara, major Gen Andre Kagame, ko kandi yakiriye neza abitabiriye iyi nama. Yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kwakira ku nshuro ya 13 imyitozo ya EAC CPX ushirikiano imara 2024 iteganijwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Yavuze ko iyi nama ari umwanya wo gushimangira ubumwe, ubufatanye, imikoranire by’ingabo za EAC mu guteza imbere amahoro, umutekano, n’ituze mu karere kose.

Yahamagariye abari muri iyi nama bose kugira uruhare mu biganiro bitanga umusaruro, ashimangira akamaro k’imyitozo mu kwerekana imbaraga z’ingabo za EAC.

Col Malual Deng Mayom Manyang, uhagarariye umunyabanga mukuru wa EAC, yashimiye abitabiriye amahugurwa bose kandi ashimira u Rwanda kuba rwakiriye iyi nama ikomeye.

Yashimiye ko intego y’inama ari ukurangiza gahunda yo gutegura imyitozo ya 13 ya EAC Ftx, ushirikiano imara 2024, hakurikijwe igishushanyo mbonera cyemejwe.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *