• Sun. May 19th, 2024

I Goma, habaye imyigaragambyo idasanzwe yo gusaba ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku rwana zidahunga.

Share with others

I Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, habereye imyigaragambyo yo gusaba ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), ku rwana zivuye inyuma murwego rwo kugira zirukane umutwe wa M23.

Ni myigaragambyo yakozwe ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ibera mu Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nk’uko bigaragara mu butumwa abakoze iy’i myigaragabyo bari bitwaje ku byapa, butangiza buvuga ko imyigaragambyo yakozwe n’impunzi zavuye muri gurupema ya Kamuronza, Mupfunyi/Shanga, Kitshanga, teritware ya Rutshuru na Nyiragongo.

Ubutumwa bwabo bukomeza buvuga ko barambiwe n’intambara zurudaca, bityo bagasaba ko igisirikare cya leta ya perezida Félix Tshisekedi ki rwana cyivuye inyuma ki kurikirana abarwanyi ba M23.

Buvuga kandi ko umwanzi atagira imbaraga ko mu gihe abasirikare ba Guverinoma ya Kinshasa bobishiramo imbaraga muri icyo gihe bo kwirukana M23 ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Bagize bati: “Turarambiwe, turambiwe n’intambara zurudaca. Turasaba igisirikare cy’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kurwana bakirukana umwanzi. Umwanzi ntagira imbaraga umwanzi ni umunyabwoba.”

Ubutumwa bwabo busoza buvuga ko mu gihe ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zizananirwa ku rwanya M23, izi mpunzi zizaja gucyumbika mu mazu ya bayobozi bayoboye i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.