• Sun. May 19th, 2024

I bisasu biraswa n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, birimo kwica abaturage muri Sake, nyuma y’uko muri uwo Mujyi hateye ubwoba budasanzwe.

Share with others

Nyuma y’uko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zihunze mu bice byabereyemo imirwano ikaze, bahanganyemo na M23, bahungiye muri Sake, maze muri uy’u Mujyi haba ubwoba bwinshi.

Bya vuzwe ko M23, ubwo yarimaze gufata ibice bya Mbuhi, Bukama na Kashuga, ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, bahise bahungira mu Mujyi wa Sake, uri mu birometre 27 n’u Mujyi wa Goma.

Ibi byatumye mu Mujyi wa Sake, haba ubwoba bwinshi aho ndetse amakuru amwe avugako ingabo z’ifasha FARDC kurwanya M23 ko barashe ibisasu muri uy’u Mujyi biza kwica abaturage harimo umwana w’umukobwa bivugwa ko yamaze kuvamo umwuka wabazima.

Kuri ubu abaturage batangiye guhunga muri Sake aho bamwe bahunga bakoresheje inzira y’amaguru abandi imodoka, barahunga berekeza i Goma, k’u murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uy’u munsi k’u wa Gatandatu, tariki ya 27/01/2024, habaye imirwano idasanzwe, bivugwa ko yabereye mu bice byinshi ko kandi M23 yamaze ku byigarurira ibyambuye abarwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.

Ibyo bice ni Karuba, Rushoga, Katana, Mbuhi, Bukama na handi, ibice byinshi byafashwe na M23, biherereye muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.