• Sun. May 19th, 2024

Havuzwe impamvu i Beni, batwitse amafoto y’uwari umukandida mu matora aheruka kuba muri RDC, Geurchom Kaheba.

Share with others

Hamenyekanye impamvu hatwitse amafoto y’uwari umukandida mu matora y’ubushize ku mwanya w’abadepite muri teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni amafoto ya Geurchom Kaheba, wari umukandida mu matora yo ku itariki ya 20/12/2024, yatwikiwe i Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko bikomeje kugaragazwa mu mavideo arimo ku nyuzwa ku mbuga nkoranya mbaga.

Video zashizwe hanze ku munsi w’ejo hashize tariki ya 20, igaragaza abaturage bi Beni barimo gutwika foto za Geurchom Kaheba yakoresheje ubwo yarimo yi yamamaza ku mwanya w’u mudepite ku rwego rwa teritware ya Beni.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga ahanini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bamaganye ibyo abo baturage bakoze.

Kasimu Deo, yagize ati: “Biriya n’ibikorwa bya kinyamanswa, bari gutwika foto ngo bunguke iki?”

James we, ati: “Ibibera muri Congo hamwe bisa nibyabasazi.”

Mu gutwika izo foto babanjye ku manura amafoto ya Geurchom Kaheba yari amanitse ahantu hatandukanye, ku bibambazi by’amazu n’ahandi ku byapa biri ku mihanda aho muri Beni.

Umwe mu banyamakuru Babanyekongo uzwi mu gutanga amakuru akoresheje urubuga rwa x, bwana Justin Kabumba yavuze ko amafoto ya bwana Geurchom Kaheba yatwitswe ku mpamvu ashinjwa kwiyunga muri Alliance Fleuve Congo AFC, irwanya leta ya Kinshasa.

Ati: “Amafoto y’umukandida watsinzwe mu matora y’ubushize ku mwanya wa badepite, bayatwitse ku mpamvu z’uko bivugwa ko yiyunze kuri AFC ya Corneille Nangaa.”

Ibyo bikorwa byakorewe i Beni ku munsi w’ejo igihe c’isaha z’u mugoroba, nyuma y’uko AFC ya Corneille Nangaa, bari bamaze gukora urugendo bise ko ari urwo ku buhora igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Mu rugendo rwa korewe mu bice byo muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

                MCN

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.