• Sun. May 19th, 2024

Havuzwe ibisa nibiteye ubwoba ku Banyamulenge baturiye imisozi miremire y’Imulenge

Share with others

Havuzwe ibisa nibiteye ubwoba ku Banyamulenge baturiye imisozi miremire y’Imulenge.

Ni amakuru avugwa n’abaturiye i Ndondo ya Bijombo, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Bavuga ko umutwe wa Gumino uyobowe n’uwiyita Colonel Alexis Nyamusaraba, urimo kwa kira Imbonerakure zo mu gihugu cy’u Burundi, ukaba kirira ahitwa mu Kajembwe ho muri Grupema ya Bijombo, ahazwi nk’i wabo wa Nyamusaraba avuka.

Ay’amakuru anavuga ko ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 26/04/2024 Nyamusaraba ubwe, yafashe urugendo aja gutega iz’Imbonerakure azitegera mu Magunda aho zari zahurukiye zivuye mu gihugu cy’u Burundi.

Minembwe Capital News yahawe amakuru ko mu Kajembwe iwabo wa ba Nyamusaraba hagiye kubakwa ibirindiro bikomeye by’Imbonerakure.

Ibyo bivuzwe mu gihe Koboyi nawe w’umukomanda mu barwanyi ba Nyamusaraba, yari aheruka koherezwa i Bukavu, yoherejwe na Nyamusaraba aho bivugwa ko yagiye kuganira n’ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ku rundi ruhande ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, buheruka gushira inyandiko hanze bakoresheje urubuga rwa x, bagaragaza ko leta y”u Burundi yaguze imipanga myinshi kandi ikaba irimo no kugira abo itoza mu Mbonerakure, bityo bakoherezwa mu Burasirazuba bwa RDC kuja gutsemba Abatutsi bo muri Congo Kinshasa.

Izo nyandiko zagaragaje neza ko bamwe mu Mbonerakure bafite iyo gahunda yo gutsemba Abatutsi ko boherejwe i Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abandi ngo bakaba bari i Goma n’ahandi.

Ni kenshi ubutegetsi bw’u Burundi bwagiye buvugwa mu migambi yo kwica Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange. Kuva iki gihugu cy’u Burundi na RDC bitangiye gucudika.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *