• Sun. May 19th, 2024

Havuzwe ibindi bishya ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’u butegetsi bwa Tshisekedi.

Share with others

Kuri iki Cyumweru tariki ya 31/03/2024, hiriwe agahenge ku murongo w’u rugamba, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Hagati aho umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ububashya budasanzwe no kuba ubu bagenzura ibice byinshi mu buryo butigeze bubaho, muri teritware ya Masisi, Nyiragongo na Rutsuru, aho amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko uyu mutwe ukomeje kunguka abawugana ahanini abinjira mu ngabo no mu nzego za politike.

Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko imodoka zirimo abasirikare benshi zagaragaye ku mugoroba wo k’uwa Gatandatu tariki ya 30/03/2024 i Kitchanga ho muri teritware ya Masisi.

Izindi modoka zabonetse zirimo udusanduku twa masasu aho ndetse zaje gukomereza mu bice bya Mushaki ku muhanda wa Sake.

Ibi bice bikaba bigize igihe biberamo imirwano ahanini ku dusozi twa Ndumba, ahunamiye centre ya Sake, muri Grupema ya Kamuronza, teritware ya Masisi.

Ahandi hagaragaye itsinda ryabarwanyi benshi ba M23 nimuri i Shasha, ha herereye mu ntera y’ibirometre nka 10 na centre ya Sake.

I Shasha iri muri Grupema ya Mufunyi -Shanga.

Uko gukomeza kwiyongera kwa M23 mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi, bivugwa ko ari ibintu bidasanzwe, ndetse ko bitanga inshyusho ko aba barwanyi bashobora kwigarurira i Ntara yose ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bikaba bihuririna n’ijambo riheruka gutangazwa na Corneille Nangaa mu kiganiro aheruka kugirana n’abaturage bi Kiwandja, muri teritware ya Rutsuru.

Muri icyo kiganiro yavuze ko ingabo za M23 zigiye kwirukana vuba igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu mijyi irimo Goma, Bukavu na Kinshasa, ndetse avuga n’indi mijyi ikomeye yo muri iki gihugu.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.