• Sun. May 19th, 2024

Hatoraguwe undi murambo w’u mugore, kuri uyu wa Gatandatu, mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Imwe muri Quartier zigize u mujyi wa Goma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13/04/2024, bayitoraguyemo umurambo w’u mugore.

Ni muri Quartier ya Kiziba ya mbere iherereye hafi n’itorero rya CELPA, niho batoraguye umurambo w’u mugore ufite imyaka 60 y’amavuko, nk’uko iy’inkuru tuyikesha urubuga rwa Maisha RDC.

Rwatangaje ko Wazalendo na FDLR bari gukorera hamwe mu kwica abasivile kibandi muri Goma no mu nkengero zayo.

Bati: “Basanze umugore yaguye i Kiziba, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13/04/2024. Abantu baricwa burimunsi, abagore bafatwa ku ngufu ndetse abandi barashimutwa.”

Harandi makuru avuga ko umurambo w’uyu mukecuru watoraguwe mu gace ka Balindu.

Kwicwa kwa basivile i Goma byamaze kuba ibindi, ni mu gihe uyu apfuye, nyuma y’abandi batatu bishwe barashwe ku wa Kabiri, ndetse no ku wa Gatatu hakaba harishwe abandi nabo batatu; naho ku wa Kane hishwe abandi basivile babiri, bicwa batewe amabuye.

Ibi biri mu byatumye abarimo urubyiruko, Sosiyete sivile n’andi mashirahamwe ategamiye kuri leta bategura kwa magana ubwicanyi bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi muri uyu mujyi wa Goma.

Iyo myigaragabyo biteganijwe ko izaba ku itariki ya 16/04/2024. Ikazaba igamije gusaba Guverineri na Meya w’u mujyi wa Goma, kwegura.

Bavuga ko kugarura umutekano bibananiye, nk’uko byatangajwe na bamwe mubari gutegura iyo myigaragabyo.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.