• Sun. May 19th, 2024

Hatangajwe uruzinduko rudasanzwe, perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ateganya kugirira i Paris mu Bufaransa.

Share with others

Hatangajwe uruzinduko rudasanzwe perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ateganya kugirira i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Nibyashizwe hanze na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Bruno Aubert, aho yemeje ko Tshisekedi azasura igihugu cy’u Bufaransa mu minsi mike iri imbere.

Ambasaderi w’u Bufaransa muri RDC, ibi yabitangaje nyuma y’uko ku wa Kane, tariki ya 25/04/2024 yagiranye umubonano na perezida Félix Tshisekedi, i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya RDC.

Bruno yanavuze ko urwo ruzinduko Tshisekedi ateganya kugirira i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, azagaruka ku mishinga yaganiriyeho na perezida Emmanuel Macron ubwo aheruka i Kinshasa ahagana mu mwaka w’2023. Kandi bakazaganira no ku mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC.

U Bufaransa na Repubulika ya demokarasi ya Congo bihorana umubano mwiza mu bya diplomasi. Paris yagiye ishigikira Kinshasa mu gushaka amahoro nyuma y’uko leta ya Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda gushigikira M23 irwanya ubwo butegetsi.

Kuri uyu wa Kane kandi perezida Félix Tshisekedi yabashye kuganira birambuye n’ambasaderi w’u Bubiligi n’uwa Amerika ku bijyanye n’umutekano n’ubutabazi mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.

Muri ibyo biganiro bya Tshisekedi n’abahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Ambasaderi wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Lucky Tamlyn yongeye gushimangira ko igihugu cye kizaba hafi ya Leta ya Kinshasa mu buryo buziguye.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *