• Sun. Jun 2nd, 2024

Haravugwa urunturuntu hagati ya perezida Joe Biden na minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Share with others

Umukuru w’igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika yi yamye minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, gukomeza kugaba ibitero mu Ntara ya Gaza.

Ni perezida JOE BIDEN, waburiye ubutegetsi bwa Israel, by’u mwihariko Minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, kureka gukomeza kugaba ibitero byo ku butaka mu mujyi wa Rafah, uherereye mu majyepfo y’i Ntara ya Gaza.

Ibi Joe Biden akaba yavuze ko ari ikosa rikomeye, nk’uko bivugwa n’ibitangaza makuru byinshi harimo na RFI dukesha iy’inkuru.

Nyuma, ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byahise bisohora itangazo, rivuga ko Netanyahu agiye kohereza itsinda rya bashinzwe umutekano i Washington DC kuganira n’ubutegetsi bwa USA, ibijyanye n’umujyi wa Rafah uherereye mu majyepfo y’intara ya Gaza, akaba ariho hasigariye ibirindiro bikomeye bya Hamas n’indi mitwe iyishamikiyeho.

Ni mu gihe kandi Netanyahu ubwe yatangaje ko yahakaniye perezida Joe Biden ibyo guhagarika imirwano kuri Hamas, yavuze ko intego ye ari ukurandura burundu umutwe wa Hamas.

Joe Biden na Netanyahu baherukaga kugirana ibiganiro tariki 15/02/2024. Byari ibiganiro by’ibanze ku ntambara iri mu Ntara ya Gaza; aha naho Biden yasabye Netanyahu guhagarika ibitero muri iriya Ntara ya Gaza.

RFI, dukesha iy’i nkuru ivuga ko Joe Biden adashaka kwerekena uruhande ashigikiye, ngo mu gihe byagaragaye ko ashigikiye Israel byazatuma atsindwa amatora ateganijwe kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.