• Sun. May 19th, 2024

Haravugwa ihonyangwa rikomeye ry’ikiremwa muntu, rikorerwa u bwoko bw’Abanyamulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Haravugwa guhonyanga ikiremwa muntu bishingiye ku bwoko mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni byongeye kuba ku munsi w’ejo tariki ya 23/02/2024, bi bereye i Bukavu, kumurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga n’uko kuri uyu wa Kane, Abanyamulenge bafunzwe ku bwinshi, ahanini mu bafunzwe bose bo mu Banyamulenge nta wabwiwe i cyatumye afungwa, bikavugwa ko bazize ubwoko bwabo.

Mubafunzwe harimo Colonel Boss, Captain Mutware, Nsabigaba, pasiteri Sebikabu, Kibuye, Fashi, n’abandi.

Gusa muri aba harimo abaje kurekurwa, harimo Nsabigaba na Captain Mutware, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga, ariko barekurwa batabwiwe icyo bari bafungiwe.

Iy’i nk’uru ikomeza ivuga ko harimo n’abasirikare bakuru bo kurwego rwa Colonel na Major, ba Banyamulenge bari barimwe akazi, ku munsi w’ejo nyine, hafatwamo abagera kuri 6 boherezwa i Kamina, mu cya hoze ari Katanga.

Umwe mu Banyamulenge baturiye ibyo bice yabwiye MCN, ko ibirimo gukorerwa abanyekongo ba Banyamulenge, ko bi babaje ko ndetse nta nicyizere bagifitiye ubutegetsi.

Yagize ati: “Captain Mutware, mu ifungwa rye harimo kurengwanwa n’ubwo yaje gufungurwa, ariko mbere Etat Major yari yamuhinduriye post akoraho, barya n’ubundi yatsimbuye ba mugirira ishyari ba murega kwa General ureba region, muri iyiminsi yitabaga kwa General yamara kubazwa agasubira mu rugo iwe.”

Yakomeje agira ati: “Habaye kuri uyu wa Kane, Mutware yerekera Kavumu ahari amatungo ye, arimo inka n’andi matungo magufi, bityo abasirikare bahise ba mufata bavuga ko atorotse igisirikare agiye mu inyeshamba, arafungwa yirigwa muri gereza kuri ubu biravugwa ko yafunguwe. Aba mufashe nibarya bari bamugiriye ishari rya post yahawe.”

Abanyamulenge ntako batagira ngo bakorere leta ya Kinshasa neza, ariko bikarangira iyo leta ibituye ku bafunga, ku bica no kubita abashitsi mu gihugu cyabo, ibi nibivugwa nabamwe mu Banyamulenge, baturiye i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.