• Sun. May 19th, 2024

Guverinoma ya Kinshasa, yagize icyo ivuga kucyemezo cy’u bumwe bw’u Buraya bwokuvana Indorerezi zabo muri RDC .

Share with others

Guverinoma ya Repubulika ya Demokorasi ya Congo, ivuga ko yatangajwe n’icyemezo umuryango w’ubumwe bw’u Buraya, bafashe kuri uy’u wa Gatatu, tariki ya 29/11/23, cyoguhagarika misiyo y’indorerezi ku Matora ateganijwe kuba muri RDC mu mpera z’u kwezi kwa Cumi nabiri (12), uyu mwaka w’2023.

Leta ya Kinshasa ibinyujije mw’itangazo ririho umukono w’umuvugizi wayo Patrick Muyaya, amenyesha ko iriya delegation ko kuza mu gihugu cyabo n’ubundi yariyasabwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kugira baze gukurikirana Amatora azaba kw’itariki ya 20/12/2023.

Kinshasa ikaba ivugako kiriya cyemezo cy’ubumwe bw’u Buraya gifashwe mugihe hari hataraba ibiganiro binoze k’umpande zombi byiga uko iriya delegation izakora mugihe cyariya Matora naho izakorera.

Ubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, bukaba bumenyeshako n’ubwo u Buraya bwihuse gufata kiriya cyemezo amatora ateganijwe muri iki gihugu azaba mu mahoro no mu mutekano no mu bwisanzure ati kuri ubworero imiryango irakinguye kandi yiteguye kwakira ibitekerezo n’ibyifuzo byokugirango amatora azagende neza ndetse ngo ikaba yiteguriye kandi kwakira abifuza kuba Indorerezi mu matora ngo mugihe bogendera ku mategeko n’amabwiriza agenga itegeko nshinga rireba Amatora muri RDC.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.