• Sun. May 19th, 2024

FDLR, Maï Maï n’Insoresore z’Abarundi, bongeye kugaba ibitero mu Banyamulenge, Twirwaneho y’a baturage ibasubiza inyuma.

Share with others

Kuri uyu wo ku Cyumweru, itariki 24/12/2023, imirwaro yongeye kubura mu nkengero za Komine Minembwe, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

Ahagana isaha z’igitondo cyakare saa kumi n’imwe z’urukerera, ku masaha yo mu Minembwe na Bukavu, n’ibwo Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, FDLR n’Insoresore z’Abarundi, bongeye kugaba ibitero mubice bya Murwingandura, Rutigita, Lumba na Masha, biherereye mu nkengero za Komine Minembwe, teritware ya Fizi.

Ay’amakuru yanemejwe na Sosiyete sivile ya Minembwe, aho umuyobozi wayo, Mufashi Santos, yagize ati: “Maï Maï, biroze Bishambuke na Maï Maï Yakutumba, bagabye ibitero mugace ka Rwingandura, Nyamiringa na Lumba.”

Yunzemo kandi ati: “Twirwaneho, yagerageje kubasubiza inyuma.”

Iy’i mihana y’ibasiriwe n’ibitero ituwemo n’Abanyamulenge, bo mu bwoko bw’Abatutsi, arinayo mpamvu ziriya Nyeshamba zayigabyemo ibitero, nk’uko Maï Maï, ihora y’igamba kuzarimbura ubwoko bw’Abatutsi.

Tu bibutsa ko muri ibi bice haheruka kugabwa ibindi bitero inkubwe z’itatu(3) zikurikiranya, kw’itariki ya 08/11/ ndetse no kw’itariki 16, z’ukwezi kwa Cumi nabiri 12, uy’u mwaka 2023.

Mu makuru yizewe dukesha Isoko yacu, ahamya ko kiriya gitero cya Maï Maï, FDLR n’Insoresore z’Abarundi, Twirwaneho ya baturage baturiye Komine Minembwe, ba bashe kw’irwanaho no kurwanirira ibyabo maze kiriya gitero bagisubiza inyuma, aho ndetse amakuru dukesha abaturage baturiye Minembwe, bahamije ko Twirwaneho yabashe no kwambura iriya mitwe y’Inyeshamba imbunda nto zo mu bwoko bwa AK-47, zigera mwicumi (10).

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “FDLR, Maï Maï n’Insoresore z’Abarundi, bongeye kugaba ibitero mu Banyamulenge, Twirwaneho y’a baturage ibasubiza inyuma.”

Comments are closed.