• Sun. May 19th, 2024

FDLR ivugwa hamwe n’ingabo z’u Burundi gushaka gutera u Rwanda, yagize icyo ivuga ku mahoro yo mu karere.

Share with others

Ubuyobozi bw’u mutwe w’iterabwoba wa FDLR bahakana ko iby’u mukuru w’igihugu cy’u Rwanda na leta ye ba bashinja nta shingiro bifite.

Ni umutwe wa FDLR wongeye gusaba kuganira na Guverinoma y’u Rwanda, nk’uko ibi bya tangajwe na radio ijwi rya merika.

Iy’i radio ivuga ko ubuyobozi bwa FDLR busaba ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ko yari akwiye ukwemera akaganira n’uyu mutwe, bo bakavuga ko muri icyo gihe haboneka igisubizo cy’u mutekano urambye.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje kugaragaza ko FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bwe, udateye impungenge Abanyarwanda gusa, ahubwo ko n’akarere kose muri rusange.

Paul Kagame kandi yahakanye ibivugwa ko we n’igihugu cye batera inkunga M23, ahubwo yakomeje ku mvikanisha ko ibibazo bya banyekongo ari ubuyobozi bwabo bwite k’uko budashobora gukemura amakimbirane y’abaturage bayo baherereye mu mizi.

Ku ruhande rwa perezida Félix Tshisekedi, we yemeza ko intandaro y’ibibazo by’u mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC ari u Rwanda. Akavuga ko ibi abihera ku bufasha iki gihugu giha umutwe wa M23 irwanya ubutegetsi bwe, kuri ubu M23 ikaba imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.

Mu Nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afrika yunze ubumwe iheruka kubera i Addis Ababa muri Ethiopa, abakuru b’ibihugu basabye ko u Rwanda na Congo byo ganira bityo amahoro n’umutekano bikagaruka mu Karere.

Gusa FDLR yo ivuga ko hari bindi irwanira bitari uguhungabanya umutekano wa banyarwanda.

K’urundi ruhande uy’u mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, wongeye kuvugwa cyane ku kongera kwisuganyiriza mu misozi miremire y’Imulenge. Na makuru yavuzwe n’abaturiye ibyo bice, avugwa muri ibi byumweru bi biri bishize.

Bavuga FDLR ko bavuye mu bice bya Kilembwe no mu Lulenge, muri teritware ya Fizi, bagana mu bice bya Rurambo, mu misozi yo muri teritware ya Uvira, aha rero niho bihurije n’ingabo z’u Burundi zisanzwe mu ngabo za TAFOC mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ay’amakuru akomeza avuga ko ukw’i huza kwabaye ku basirikare b’u Burundi na FDLR ngo byoba bifitanye isano no gutera u Rwanda, nyuma y’uko perezida w’u Burundi atangarije i Kinshasa avuga ko urubyiruko rw’Abanyekongo n’urwabarundi bazihuza bagakuraho ubutegetsi bwa Kagame ngo m’urwego rwo gushakira akarere amahoro.

Ni mugihe kandi hagize igihe havugwa ko FDLR n’ingabo z’u Burundi bashaka gutera u Rwanda banyuze inzira y’u Burundi ko ndetse mu ishamba rya kibira hagize igihe haboneka abasirikare benshi b’u Burundi na FDLR bafite n’ibibunda biremereye. Ibyo byemezwa n’abaturage b’u Burundi baturiye i Ntara ya Kirundo ndetse na Cibitoki.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.