• Sat. May 18th, 2024

Depite Justin Bitakwira, uzwiho kurema amacyakubiri mu Banyekongo, yagize icyavuga ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Share with others

Depite k’urwego rw’i Gihugu Justin Bitakwira, akaba yarahoze ari minisitiri w’iterambere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi ku dakoresha abahoze ari Inyeshamba ngo boherezwe mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni mu kiganiro Justin Bitakwira yakoranye n’itangaza makuru ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 10/02/2024, ubwo yari mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Mu busabe bwe yagize ati: “Guverinoma yanjye ndabasaba kwirinda umuntu uwari we wese, wahoze ari Inyeshamba w’itwaje imbunda, uwo ntakagire umurimo ahabwa ku byerekeye intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Yakomeje agira ati: “Aha ndimo kuvuga abantu cyane bo ba barabaye mu Inyeshamba zigeze guterwa inkunga n’i gihugu cy’u Rwanda. Uwo nta koherezwe mu Burasirazuba bwa RDC. Muri RDC hamaze gupfa abantu miliyoni 10 , harimo abagore 500.00 bafashwe ku ngufu: kubera iki haba gucyecyeka bigeze aha? Inyeshamba nizo zicyanye nizo zifata ku ngufu!”

Justin Bitakwira ni umwe mu banyapolitike ba Congo bazwiho gukora irementanya cyane ku bwoko bw’Abatutsi, akaba azwiho kandi kurema amacyakubiri, ndetse ibihugu by’ubumwe bw’u Buraya bimaze ku musohorera impapuro inshuro zirenga imwe zo kumuta muriyombi azira kurema amacyakubiri ku bwoko bw’Abatutsi.

Mu Cyumweru gishize, herekanwe video igaragaza akayabo k’ifranga Justin Bitakwira yarabitse iwe murugo, iyo video yasobanuye ko ayo mafranga ya yibye ubwo yari aheruka i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’igihugu cya RDC.

Ni video yakomeje yerekana uburyo izo franga zari mudupake twi miti . Gusa ntacyo ubutegetsi bwa Kinshasa bwa vuze kubyo Bitakwira yarimo ashinjwa n’itangaza makuru.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.