• Sun. May 19th, 2024

Bya menyekanye ko mu gitero giheruka i Nyongera, ki gabwe n’ihuriro ry’Ingabo za RDC,cyaguyemo abana 10 n’abadamu batatu (3).

Share with others

Igitero giheruka itariki ya 06/01/2024, cy’ihuriro z’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, cya gabwe mu baturage baturiye Nyogera agace gaherereye mu bilometre bike na Kiwanja, muri teritware ya Rutsuru, bya menyekanye ko cyaguyemo abana ba basivile 10.

N’igitero ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bagabye igihe c’isaha z’ijoro, ahagana saamoya n’igice (19:30”), ku masaha yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice, bahamya ko kiriya gitero ihuriro ry’Ingabo za leta ya Kinshasa, zagikoze bakoresheje drone z’intambara, aho barimo barasa ibisasu biremereye mu baturage, bisiga bihitanye abana 10, n’abadamu batatu (3).

Gusa ntacyo Sosiyete sivile yo muri ibyo bice irabigangazaho, usibye amakuru Minembwe Capital News, ikesha abaturage.

Mu nyandiko umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yashize hanze nyuma y’uko kiriya gitero ihuriro ry’Ingabo za RDC zikigabye muri Nyongera, yamaganye y’ivuye inyuma kiriya gitero anatangaza ko Ingabo z’u mutwe wa M23 ziribuze kurwanirira abaturage.

Ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zagabye igitero zikoresheje drone, ahatuwe n’abaturage benshi, mu bice bya Nyongera.”

Yakomeje agira ati: “Nta bwo M23, izakomeza kurebera turarwanirira abaturage.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.