• Sun. May 19th, 2024

Bidasanzwe Maï Maï yagaruye Inka, nke z’Abanyamulenge yari iheruka kunyaga ku Ndondo ya Bijombo, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo

Share with others

Inka icumi z’Abanyamulenge zari ziheruka kunyagwa na Maï Maï ku Ndondo ya Bijombo, zagarutse ku bwumvikane bw’i mpande zombi.

Ni mu kiganiro giheruka guhuza Abanyamulenge n’impande zabo ku ruhande rw’abagize Maï Maï, Abapfulero, Abanyindu n’Ababembe .

Mu mpera zu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, nibwo iz’inka 10 zari zanyazwe na Maï Maï, nk’uko ubwanditsi bwa Minembwe Capital News iy’inkuru buyikesha abaturiye ibice byo ku Ndondo ya Bijombo.

Muri iki Cyumweru dusoje nibwo Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu bagaruye izo Inka, ubwo bari bageze ahitwa kuri Mbundamo ho mu bice bya Gatanga, muri Grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bahise bahamagara Abatware Babanyamulenge babasanganira muri ibyo bice byo kuri Mbundamo.

Bamaze guhura abo ku ruhande rwa Maï Maï bavuze ko bagaruye Inka z’Abanyamulenge m’urwego rwo gushakisha amahoro kandi ko baje kwishyura, kuko n’inka bari bazanye ntizari bwite yizo bari banyaze.

Ay’amakuru akomeza avuga ko Abanyamulenge bashimiye abo ku ruhande rwa Maï Maï ariko bababwira ko Inka bazanye batashimyemo Inka zitatu, ari nacyo cyatumye izo ntumwa za Maï Maï zisubiranayo Inka zagawe, izirindwi Abanyamulenge barazakira ariko intumwa za Maï Maï zitegekwa kuzagarukana izatsimbura izo zitatu vuba.

Minembwe Capital News yabwiwe ko abo ku ruhande rwa Maï Maï basezeranije Abanyamulenge kuzagaruka vuba kandi bazanye izo nka zitatu.

Kunyaga Inka z’Abanyamulenge zinyazwe na Maï Maï byatangiye kera, ariko bigeze mu 2017 bifata indi ntera. Kuri ubu habarwa ibihumbi amagana ane by’inka Maï Maï imaze kinyaga zabo, nk’uko byagiye bishyirwa mu byegeranyo byinzobere z’Abanyamulenge bakora muri Mahoro peace Association.

Ubu hari cyizere cy’uko Maï Maï yoba imaze gutezuka kugaba ibitero bigamije gusenyera Abanyamulenge, kubica no kunyaga Inka zabo, kubera ko Twirwaneho yafashye umukingi ukomeye wo kurwanirira Abanyamulenge.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *