• Sun. May 19th, 2024

Bibogobogo, ahatuwe n’Abanyamulenge, abasirikare bahabarizwaga bahavuye baja i Baraka.

Share with others

Abasirikare bake babaga mu Bibogobogo bahavuye haza abandi bashya bomuri FARDC.

Ni kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01/03/2024, abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, barebaga ibice byo mu Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bahavuye baja i Baraka, ahazwi nka Centre nini muri teritware ya Fizi.

Minembwe Capital News yabwiwe ko abasirikare bahoraga mu Bibogobogo ko barebwaga na Major Prince ukomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nyuma y’uko mu masaha ya manwa bariya Basirikare bari bamaze kugera i Baraka, abandi bahise boherezwa bava na none i Baraka, kuri ubu bageze mu bice bya Bibogobogo, mu rwego rwo kugira barindire abaturage umutekano.

Bibogobogo n’agace gatuwe n’abaturage benshi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ariko kandi hari n’Abapfulero bake, abanyindu ndetse n’Ababembe.

Mu myaka mike ishize aka gace kahuye n’intambara ninshi za Maï Maï, zi senyera Abanyamulenge, bibaviramo kwangazwa ari nako banyazwe ibyabo harimo Inka n’andi matungo magufi.

Kuri ubu bamwe muri abo Banyamulenge bari barahunze intambara bari bongeye guhunguka bakaba batangiye kubaka aka karere.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.