• Sun. Jun 2nd, 2024

Amatora yarangiye none ku Cyumweru, mu Burusiya, ntavugwaho rumwe nabose.

Share with others

I Moscow ku murwa mukuru w’i Gihugu cy’u Burusiya abatora berekeje hirya no hino mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ni kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 17/03/2024, mu Burusiya batoye bwa nyuma mu matora yari agenwe kuba iminsi itatu.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya The Moscow Times, avuga ko ahagana isaha ya saa kumi nebyiri z’u mugoroba ku masaha yo mu Burusiya, abantu ibihumbi by’Abascovite bagiye mu mashuri akoreshwa nk’ahantu ho gutorera, kugira ngo berekane ko batishimiye amatora.

Ni mu gihe Kreml yo ishaka gukoresha amatora yo mu 2024 nk’aho Abarusiya bose bari inyuma ya perezida Vradimir Putin, ndetse ko kandi bashigikiye n’igitero kimaze imyaka ibiri cyarateye Ukraine, nyuma y’uko Putin yari amaze guhanagura abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Kuri iki Cyumweru abadashigikiye kandidatire ya Putin bahagaze ku mirongo miremire maze bagatera urusaku bavuga ko batishimiye Vradimir Putin, nk’uko iy’inkuru ivugwa nakiriya gitangaza makuru cya The Moscow Times.

Bamwe muri abo batari bashigikiye kandidatire ya Putin, babwiye umunyamakuru wa The Moscow Times, ati: “Uraho neza? Ntabwo njye nari niteze ko haza abantu benshi kuko sinarinzi ko hari abashigikiye Putin. Waba umuntu ukunda amahoro ugashigikira umwicanyi?”

Uyumunsi niwo wanyuma ku matora ari mu Burusiya yatangiye ku wa Gatanu, bikaba byitezwe ko Vradimir Putin aza kwegukana insinzi muri manda ye, igira gatanu.

Perezida Vradimir Putin amaze imyaka 24 ayoboye iki gihugu cy’u Burusiya.

Abahatanira kuyobora igihugu cy’u Burusiya, ni Vladislav Davankov wo mu ishyaka rya New People, Leonid Slutsky uva mu ishyaka rya demokarasi (LDPR), na Nicolai Kharitonov wo mu ishyaka rya gikominisiti. Tu tibagiwe na Vradimir Putin.

Ubuhamya bwatanzwe n’indorerezi nk’uko ikinyamakuru cya The Moscow Times cyabitangaje, buvuga ko “ku biro by’amatora hagiye hagaragara abantu benshi ngo basa nk’aho bararitswe kuza gutora, kandi ngo byagaragara ko bashigikiye Vradimir Putin.”

Perezida Vradimir Putin, akaba yegukanye insinzi ku majwi 87%.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.